Umukinnyi w’umufaransa Fabien Doubey ukinira Ikipe ya TotalEnergies ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025.
Ni nyuma y’iminsi umunani iri siganwa mpuzamahanga rikinwa, kuva tariki 23 Gashyantare kugeza tariki 02 Werurwe.
Uyu munsi hakinwaga agace ka karindwi (7) aho abasiganwa bahagurutse kuri Kigali Convection Center bazenguruka imwe mu mihanda igize umujyi wa Kigali by’umwihariko mu Karere ka Gasabo.
Iri siganwa ryatangiye Saa Sita zuzuye, ryatangiranye impanuka ku muhanda wo kugishushu ugana Nyarutarama kubera ikibazo cy’imvura yari nyinshi mu mujyi wa Kigali, aho abakinnyi bagonganye ari benshi bituma irushanwa rihagarara umwanya muto.
Nyuma yaho kimiseri w’isiganwa yaje kongera gufungura irushanwa abasiganwa bongera bafata umuhanda ariko kubera ubunyerere bukabije bituma n’ubundi Komiseri afata umwanzuro wo guhagarika aka gace ka karindwi bityo kaba impfabusa.
Amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI) avuga ko nta munsi ujya usubikwa mu irushanwa ahubwo akemeza ko uwo munsi uba imfabusa maze hakabarwa ibihe byari byarakoreshejwe ku tundi duce.
Ibi nibyo byahise bituma uyu mukinnyi w’umufaransa Fabien Doubey yegukana Tour du Rwanda kuko yakoresheje amasaha make kurusha abandi (19 h33min 12sec), akurikirwa na Enock Mulueberhan ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea.
Mu bandi bakinnyi bahembwe barimo Umunyarwanda mwiza, Masengesho Vainquer, Umukinnyi mwiza muri Sprint ni Munyaneza Didier ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Enock Mulueberhan ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea aba umukinnyi mwiza w’umunyafurika, Umukinnyi wa Loto Destiny Milan Donie aba umukinnyi muto witwaye neza naho ikipe nziza y’irushanwa ni Team Bike Aid yo mu Budage.



