Ngororero: Abaturage bishimira ko amaterasi baciriwe n’umushinga Arcos yazamuye umusaruro n’imibereho

Abaturage bo mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero baravuga ko amaterasi baciriwe n’umushinga Arcos yabafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kurwanya isuri no kuzamura imibereho yabo.

Nzabonimpa Mustafa, uyobora Umudugudu wa Gafura akaba anahagarariye abaturage baciriwe amaterasi, avuga ko kugira ngo basabe gukorerwa amaterasi byatewe n’uko bahingaga ubutaka bugakushumuka n’ibyo bahinze bikagenderamo.

Yagize ati: “Mbere ubutaka bwacu bwari bwarakushutse, imvura yaragwaga ubutaka bwose buhingwa bukagenda hagasigara ubutera.”

Nzabonimpa Mustafa, uyobora Umudugudu wa Gafura akaba anahagarariye abaturage baciriwe amaterasi

Yakomeje agira ati: “Nibwo twasabye amaterasi kugira ngo ubutaka bureke gukomeza gutwarwa n’isuri, tugira amahirwe batubwira ko habonetse abaterankunga bo muri Arcos binyuze mu mushinga witwa MULAKILA, baraza baducira amaterasi baduha n’ifumbire.”

Ku bijyanye n’umusaruro, Nzabonimpa asobanura ko hari impinduka igaragara ugereranyije na mbere.

Ati: “Mbere washoboraga gutera ibiro 100 ugasarura 250 cyangwa 300 kubera ko amazi yabitwaraga. Ariko ubu aho haciriwe amaterasi, ntera ibiro 100 nkasarura 500 cyangwa se nkanarenza.”

Yongeraho ko nubwo hari abatinze kwemera ko baciribwa amaterzasi, nyuma yo gusobanurirwa n’abagoronome no gukora ingendoshuri, benshi baje kubyumva bagasaba na bo kuyacirirwa.

Ati: “Hari abumvaga ko amaterasi azabambura ubutaka cyangwa ibiti bitewe bikangiza imyaka. Ariko iyo bagiye kureba aho yakozwe n’aho atakozwe, babona itandukaniro ry’umusaruro bagahindura imyumvire.”

Asaba abaturage bagifite impungenge gukora ingendoshuri bakirebera inyungu zayo, kuko amaterasi atanga ubutaka bwo guhinga, ubwatsi bw’amatungo n’ibiti bifata ubutaka.

Nirere Stéphanie na we yemeza ko nyuma yo gucirwa amaterasi umusaruro wiyongereye cyane.

Ati: “Mbere ubutaka bwatwarwaga n’isuri ntitweze. Ubu turahinga tukabona umusaruro ushimishije kuko badushyiriyemo n’ifumbire.”

Nirere Stéphanie, Umuhinzi

Yongeraho ko umushinga wanabahaye akazi, bikabafasha kwiteza imbere.

Ati: “Twari dukennye, ariko baduhaye akazi tubona amafaranga. Naguze ikibwana cy’ingurube kirabyara, ubu nshobora no kurihira umwana ishuri no kwishyura mituweli ku gihe.”

Ku bijyanye n’ibiti byatewe ku materasi, Mugabo Chrysostom, umuvugizi w’umushinga Arcos, yavuze ko bifite akamaro kanini ku bidukikije no ku muturage.

Agira ati: “Harimo ibiti bifata ubutaka, ibyera imbuto ziribwa, ibivamo imbaho ndetse n’ibigabanya imyuka yangiza ikirere. Intego ni uko mu myaka 32 umushinga uzaba waragabanyije toni za karuboni ziri hagati ya miliyoni enye na esheshatu.”

Yasobanuye ko iyo karuboni izacuruzwa ku isoko mpuzamahanga, abaturage bakazajya bahabwa 30% by’amafaranga azavamo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Umuyobozi wako Nkusi Christophe yavuze ko gahunda yo guca amaterasi iri mu murongo wo guteza imbere ubuhinzi bwa kinyamwuga no kongera umusaruro.

Ati: “Turashaka ko abaturage bahinga kijyambere, bagahaza imiryango yabo bakanasagurira amasoko. Amaterasi ni imwe mu ngamba zo kugera kuri iyo ntego.”

Yongeyeho ko yanagabanyije ubusharire bw’ubutaka, cyane ko umushinga watanze n’ifumbire y’ishwagara.

Umushinga Arcos ugamije kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko mu turere dufite imisozi miremire. Mu Karere ka Ngororero umaze imyaka ibiri ukorera mu mirenge itandatu, mu gihe uteganyijwe kumara imyaka 32.