Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 23 Mata 2026, Papa Leo azagirira uruzindiko mu bihugu bya Algeria, Cameroun, Angola na Guinée équatoriale, rukaba ari urwa gatatu rwa gishumba azaba agiriye hanze y’u Butaliyani kuva yatorerwa kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Uru rugendo rwe rwa gatatu rugiye kuba nyuma yo gusura Uburasirazuba bwo Hagati mu mpera za 2025 aho yagiye muri Turukiya na Libani, ndetse hakaba hateganyijwe urundi rugendo rwe ruzabera ku Mugabane w’u Burayi i Monaco ku itariki ya 28 Werurwe.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe nibwo Ibiro by’Itangazamakuru bya Vatikani byashyize ahagaragara gahunda y’uru rugendo rwa Papa, ruzamara iminsi 11 akarukorera no mu mijyi 11 ya Afurika.
Algeria: Kuva 13 kugeza 15 Mata
Uruzinduko rwa Papa ruzatangirira muri Algeria, aho azagera mu murwa mukuru, Algiers, ku wa Mbere tariki ya 13 Mata. Akihagera, azasura Urwibutso rw’Intwali rwa Maqam Echahid rwubatswe mu kwibuka Intambara yo Kwibohora ya Algeria. Rwatashywe mu 1982 ku isabukuru y’imyaka 20 igihugu cyari kimaze kibonye ubwigenge. Papa azahatangariza ijambo ry’indamutso.
Nyuma, Papa azakomereza ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho azahura na Perezida wa Repubulika, Abdelmadjid Tebboune. Hazakurikiraho ijambo azageza ku bayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile, n’abadipolomate, ribere mu Kigo cy’Inama cyitwa “Djamaa el Djazair.”
Papa Leo azasura kandi Umusigiti Mukuru wa Algiers, umwe mu misigiti minini ku isi, ushobora kwakira abagera ku 120,000.
Nyuma azagirira uruzinduko rwihariye ku Kigo cya ‘Welcome and Friendship Center’ cy’Ababikira b’Abamisiyoneri b’Abagustini (Augustinian Missionary Sisters), giherereye mu mujyi wa Bab El Oued uri hafi ya Algiers.
Papa azasoza uwo munsi ageza ijambo ku muryango w’Abanya-Algerai, muri Basilika ya Bikira Mariya w’Afurika (Our Lady of Africa) iri i Algiers.
Ku munsi wa kabiri ari muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru, ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata, Papa azafata indege yerekeza mu mujyi wa Annaba uherereye ku nkombe yo mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu, wahoze kera witwa Hippo, aho Mutagatifu Agustini yabaye.
Papa azasura ibisigaramatongo bya Hippo, nyuma asure inzu yita ku bageze mu zabukuru icungwa n’Ababikira ba ‘Little Sisters of the Poor’, aramutse abahari.
Azahura kandi mu ibanga n’abagize Umuryango w’Abagustini. Nyuma azayobora Misa Ntagatifu muri Basilika ya Mutagatifu Agustini, mbere yo gufata indege imusubiza i Algiers ku mugoroba.
Cameroun: Kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Mata
Ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, Papa Leo azava i Algiers yerekeza i Yaoundé, umurwa mukuru wa Cameroun. Azatangira uruzinduko rwe muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati asura Perezida wa Repubulika, Paul Barthélemy Biya, ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma azageza ijambo ku bayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile, n’abadipolomate, mu Kigo cy’Inama.
Nyuma, Papa Leo azasura Ikigo cy’Imfubyi cya Ngul Zamba, aho azaramutsa abana bahaba n’abakozi bahakorera.
Hazakurikiraho inama azagirana mu ibanga n’Abepiskopi bo muri Cameroun, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi.
Bukeye bwaho, ku wa Kane tariki ya 16 Mata, Papa azava mu murwa mukuru Yaoundé yerekeza mu mujyi wa Bamenda uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu, aho azageza ijambo ku baturage kandi akitabira inama y’amahoro n’abaturage baho, izabera muri Katedrali ya Mutagatifu Yozefu.
Nyuma, Papa azayobora Misa Ntagatifu ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bamenda, mbere yo gusubira i Yaoundé.
Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata, Papa azongera gufata indege ajya mu mujyi w’iburasirazuba bw’uburengerazuba bwa Douala, ku nkombe y’inyanja, aho azayobora Misa Ntagatifu kuri Stade ya Japoma.
Nyuma, azagirira uruzinduko rwihariye ku bitaro bya Kiliziya bya St. Paul mbere yo gusubira bwa kabiri mu murwa mukuru Yaoundé.
Akigera i Yaoundé, azahura n’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza Gatolika ya Afurika yo Hagati (Catholic University of Central Africa), aho azageza ijambo ku bitabiriye.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata, Papa Leo azayobora Misa Ntagatifu ku Kibuga cy’Indege cya Yaoundé-Ville, mbere yo gufata urugendo rwa gatatu mu ruzinduko rwe.
Angola: Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 21 Mata
Papa azagera mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, ku itariki ya 18 Mata, maze atangire uruzinduko rwe asura Perezida wa Repubulika, João Lourenço, ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma azahura n’abayobozi b’igihugu, sosiyete sivile, n’abadipolomate, hanyuma akore inama yihariye n’Abepiskopi bo muri icyo gihugu.
Ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata, Papa Leo XIV azayobora Misa Ntagatifu mu mujyi uherereye hafi ya Kilamba, hanyuma afate kajugujugu ajye mu mujyi wa Muxima.
I Muxima azahavugira Rosari ku mbuga y’imbere ya Kiliziya ya Mama Muxima, anageze ijambo ku bitabiriye mbere yo gusubira i Luanda ku mugoroba.
Bukeye, ku wa Mbere tariki ya 20 Mata, Papa azongera gufata indege ajya mu mujyi uherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba wa Saurimo.
Muri uwo mujyi, azasura inzu yita ku bageze mu zabukuru, aramutse abahari, mbere yo kuyobora Misa Ntagatifu ku kibuga cy’i Saurimo.
Nyuma, Papa azasubira i Luanda, aho azasura Paruwasi ya Bikira Mariya wa Fatima akanazageza ijambo ku bepiskopi, abapadiri, abagabo n’abagore biyeguriye Imana, ndetse n’abakozi b’iyo Paruwasi.
Guinée équatoriale: Kuva ku wa 21 kugeza ku wa 23 Mata
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 21 Mata, Papa Leo azafata indege ava i Luanda ajya i Malabo, uwahoze ari umurwa mukuru wa Guinée équatoriale.
Akihagera azasura Perezida wa Repubulika, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, hanyuma azanageza ijambo ku bayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile, n’abadipolomate, byose ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma yaho, Papa Leo XIV azahura n’abahagarariye umuco ku Ishami rya León XIV rya Kaminuza Nkuru y’Igihugu.
Hanyuma azasura anaramutse abarwayi n’abakozi b’Ibitaro bya Jean Pierre Olie byita ku buzima bwo mu mutwe.
Papa azasoza uwo munsi mu nama yihariye n’Abepiskopi bo muri Guinée équatoriale.
Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata, Papa Leo azafata indege eshatu. Iya mbere, azerekeza mu mujyi wa Mongomo uri ku mupaka w’iburasirazuba, aho azayobora Misa Ntagatifu muri ‘Basilica of the Immaculate Conception’.
Aho kandi, azanahasura Ishuri ry’Ikoranabuhanga ryitiriwe Papa Fransiko, mbere yo gufata indege ye ya kabiri ajya mu mujyi wa Bata.
I Bata, Papa azasura gereza maze aramutse abazaba bari aho.
Nyuma, azasura Urwibutso rw’Abahuye n’Impanuka yabaye ku itariki ya 7 Werurwe 2021 mu kigo cy’ingabo, yahitanye abantu100 ikanakomeretsa abandi hafi 500, aho azamara umwanya mu isengesho.
Nyuma, Papa azahura ndetse anageze ijambo ku rubyiruko n’imiryango izaba iteraniye kuri Stade ya Bata. Nyuma yaho, azafata indege ye ya gatatu ku munsi asubira i Malabo.
Ku munsi wa nyuma w’urugendo rwe rwa gishumba, ku wa Kane tariki ya 23 Mata, Papa Leo azayobora Misa Ntagatifu kuri Stade ya Malabo, mbere yo gufata indege imusubiza i Roma.
