ICK: Ishami ry’Ubuzima ryegukanye igikombe mu mikino ya ‘Inter-Faculty’

Ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abanyeshuri biga mu Ishami ry’Ubuzima ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryahuzaga amashami atandukanye (Inter-Faculty) yo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), nyuma yo gutsinda Ishami ry’Uburezi kuri penaliti 6–5.

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu. irushanwa ryateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuri ba ICK (AGE-ICK) mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro no guha abanyeshuri umwanya wo kwidagadura.

Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Ishami ry’Uburezi ni ryo ryabanje gutsinda igitego ku munota wa 8 w’igice cya mbere, ariko Ishami ry’Ubuzima riza kwishyura ku munota wa 18 w’igice cya kabiri. Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe anganya 1–1, ndetse n’iminota y’inyongera ntacyo yahinduye, bityo hitabazwa penaliti, aho Ishami ry’Ubuzima ryatsinze kuri 6–5 rikegukana igikombe.

Ishami ry’Ubuzima ryari ryatsinze Ishami ry’Itangazamakuru ibitego 3–0, kugira ngo rigere ku mukino wa nyuma mu gihe Ishami ry’Uburezi ryo ryari ryaratsinze Ishami ry’Ibaruramari n’Icungamutungo ibitego 4–1.

Nyuma y’umukino, umutoza w’Ishami ry’Uburezi, Mbutoyurukundo Pacifique, yatangaje ko atishimiye imisifurire, avuga ko hari penaliti ikipe ye itahawe.

Yagize ati: “Twari twiteguye umukino ukomeye, ariko hari penaliti itahawe ikipe yacu kandi yagaragaraga.”

Ku ruhande rw’Ishami ry’Ubuzima ryegukanye igikombe, kapiteni w’iyi kipe yashimiye abakinnyi be ku bw’umuhate bagaragaje, nubwo batangiye umukino badafite umwe mu bakinnyi babo, Shema Fabrice , wari warahawe ikarita itukura mu mukino wabanje.

Abanyeshuri bitabiriye uyu mukino bavuze ko bifuza ibikorwa byinshi by’imyidagaduro bibafasha kuruhuka mu mutwe no guteza imbere impano zabo.

Mushimiyimana Pascasie na Cecile Ihawimpundu, biga mu Ishami ry’Ubuzima, bagize bati:
“Dukeneye umwanya wo kwidagadura no gukora siporo, kuko bidufasha gutsinda amasomo. Natwe abakobwa twifuza guhabwa amahirwe yo kugaragaza impano zacu.”

Uwimana Fina wiga mu Ishami ry’Uburezi na we yashimye AGE-ICK ku gutegura aya marushanwa, asaba ko yakongerwa kandi akitabirwa na benshi, ubuyobozi bw’ishuri bukabigiramo uruhare.

Minisitiri wa Siporo muri AGE-ICK yatangaje ko ibikorwa by’imyidagaduro bigiye kongerwa kugira ngo bifashe abanyeshuri kugira ubuzima bwiza no kwirinda ingeso mbi.

Ati: “Twateguye aya marushanwa kugira ngo abanyeshuri baruhuke mu mutwe banakore siporo. Tuzakomeza gutegura ibindi bikorwa bizabafasha kwirinda ibishobora kubangiriza ubuzima.”

Yongeyeho ko hateganyijwe n’ibindi bikorwa birimo amarushanwa y’ubuhanzi n’imbyino gakondo ku rwego rw’igihugu ateganyijwe ku wa 29 Werurwe 2026, aho Itorero Inganji z’Umuco rya ICK rizahagararira iri shuri nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu Ntara y’Amajyepfo.