Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye Intore z’Inkomezabigwi gukomeza kuba umusemburu w’impinduka aho batuye no kuguma ku ruhembe mu guteza imbere Igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, ubwo hasozwaga Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 13. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye, cyabereye mu Murenge wa Muhanga ku rwego rw’akarere.
Intore zisoje urugerero zakoze ibikorwa by’amaboko bitandukanye bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zinyuranye zigenewe kuzamura ubukungu n’imibereho yabo.
Mu bikorwa zakoze birimo kubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero, gukora uturima tw’ikoni, guharura imihanda y’imigendererano no kubakira abaturage ingarani.
Izi ntore kandi zahawe ibiganiro ku mateka y’u Rwanda no ku zindi gahunda za Leta.
Meya Kayitare yabashimiye kuba baritabiriye urugerero ndetse ashima n’ibikorwa bitandukanye bakoze biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
yashimye imikoranire myiza yabaranze hagati y’abo n’inzego z’ibanze, aho yabasabye kutadohoka, ahubwo ko bazakomeza kongera imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu. Yabasabye gukomeza kuba umusemburu w’impinduka aho batuye no kuguma ku ruhembe mu guteza imbere Igihugu,
Izi ntore zasabwe gukomeza kurangwa n’ubumwe, gushyira umuturage ku isonga, kubungabunga umutekano no gusigasira ibyagezweho. Zanasabwe kurushaho gukora cyane no gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge n’indi myitwarire ishobora kudindiza iterambere.
Hakizimana Gaspare ushinzwe uburezi mu murenge wa Muhanga yakanguriye izi ntore zirangije amashuri yisumbuye gukura amaboko mu mufuka bagakora, bakabera abandi urugero rwiza, bakirinda ubunebwe bityo bakubaka ejo hazaza. yanabibukije kwibumbira mu matsinda kugira ngo bajye babasha kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho na Leta.
Muri iki gikorwa kandi, Umurenge wa Muhanga washyikirijwe igikombe n’icyemezo cy’ishimwe kuko wahize indi mu kwesa imihigo y’urugerero ku rwego rw’Akarere.

Meya Kayitare ashyikiriza Umurenge wa Muhanga igikombe n’icyemezo cy’ishimwe


Umwanditsi: Ingabire Marie Chantal
