Ku wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, hizihijwe Umunsi w’Umuhinzi, abahinzi bamurikirwa imbuto z’indobanure z’ibigori zirimo WH 507 na WH 301. Bashishikarijwe gukomeza kuzikoresha kuko zihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi zikera mu gihe gito, bigafasha kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.
Hashize umwaka urenga abahinzi bo muri aka karere, by’umwihariko abo mu gishanga cya Nyabuyogera, muri Save batangiye guhinga imbuto ya WH 507. Kuri ubu, ikigo ‘Western Seed Company’ ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), cyabashishikarije no gutangira guhinga indi mbuto nshya ya WH 301, nayo ifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gutanga umusaruro mwinshi.
Mu myaka yashize, abahinzi bakoreshaga imbuto zisanzwe zirimo nyakagori n’izindi zitatangaga umusaruro mwinshi, gusa kuri ubu baravuga ko izi mbuto nshya zabahinduriye ubuzima.
Uwase Margarita, umuhinzi wo mu gishanga cya Nyabuyogera, avuga ko mbere yasaruraga ibiro bitarenze 60, ariko kuva yatangira gukoresha izi mbuto z’indobanure, ubu asarura toni ku buso ahinzemo. Ati: “Nari umuhinzi usanzwe, ariko ubu umusaruro wariyongereye ku buryo bugaragara, bituma mbasha kwiteza imbere.”
Muhozi Jean Marie Vianney, na we uhinga muri iki gishanga, agaragaza ko uretse kuba zitanga umusaruro mwinshi, izi mbuto zera mu gihe gito. Avuga ko iyo amabwiriza yo guhinga yubahirijwe, zigira umusaruro ushimishije kandi mu minsi 90 ziba zeze neza, kabone n’iyo imvura yabaye nke, kuko zidakeneye amazi menshi nk’izindi mbuto zisanzwe.
Nubwo bimeze bityo, abahinzi baracyahura n’imbogamizi zirimo igiciro kiri hejuru cy’imiti irwanya ibyonyi ndetse n’ifumbire. Uwase Margarita asobanura ko hari igihe ibigori bimera neza, ariko bakabura ubushobozi bwo kugura imiti n’inyongeramusaruro ku gihe, bigatuma umusaruro ugabanuka. Asaba ko igiciro cy’iyo miti n’ifumbire cyagabanywa kugira ngo buri muhinzi abashe kuyibona.
Agaruka kuri iki kibazo, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gisagara Kwizera Diodonne, asobanura igituma ifumbire itinda kuboneka. Akomeza anavuga ikigiye gukorwa kugira ngo ibi byose biboneke neza kandi kugihe.

Kwizera Diodonne, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gisagara
Yagize ati: “Ikijyanye n’imiti irwanya ibyonyi mu buhinzi yo ntabwo iri kuri nkunganire ya leta, mu gihe izindi nyongeramusaruro zo ziba kuri nkunganire ya leta, ariko uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda buboneka nazo zizashyirwaho. Turashishikariza abahinzi kurwanya ibyonyi bakoresheje uburyo busanze bw’imiti duhabwa na RAB.”
Tuyihimbaze Gad, ushizwe imikorere yo mu mirima n’ubuhinzi muri Western Seed Company, atanga ubutumwa ku baturage bagifite ingingimira zo guhinga izi mbuto.
Ati: “Tuvuge dukora.” Yakomeje agira ati: “Icyo nabwira abanyarwanda ntakindi nibaze, nibaze aho dukorera ubuhinzi, kuri utu turima tw’intangarugero, nibaze baganire n’abandi bahinzi bagenzi babo barebe icyo ubuhinzi bwa kijyambere aricyo, bakurikize intera, baterere ku gihe, bashyiremo inyongeramusaruro nk’uko bikwiye kandi barwanye ibyonyi, umusaruro tuzawugeraho kandi ndahamya ko nk’abanyarwanda tuzihaza mu biribwa.”
Imbuto za WH 507 na WH 301 zera mu minsi 90, hakaba n’indi ya WH 101 yera mu minsi 75. Zose zitunganywa na Western Seed Company kandi ziboneka mu gihugu hose ku bacuruzi b’inyongeramusaruro. Igishanga cya Nyabuyogera cyo mu Karere ka Gisagara gifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa, kuko gihingwamo ibigori, ibishyimbo n’imboga, bimwe bikagurishwa no mu bihugu by’abaturanyi.

