Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye Abanyarwanda ku rukundo rudasanzwe n’ubwitabire budasanzwe bagaragaje mu isiganwa rya Tour du Rwanda riheruka gusozwa.
Iri rushanwa mpuzamahanga ryabaye kuva tariki 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026, rikaba ari rimwe mu isiganwa ryabaye ryiza cyane haba mu mikinire no mu bwitabire bw’abafana.
Tour du Rwanda 2026 yakinwe mu duce umunani tureshya na Kilometero 978, aho abakinnyi bagaragaje imbaraga n’ishyaka, mu gihe abafana bo hirya no hino mu gihugu bari babukereye ku mihanda banyuragamo babatera ingabo mu bitugu.
Ku wa Mbere tariki 2 Werurwe 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Minisitiri Mukazayire yashimiye by’umwihariko Abanyarwanda bose bitabiriye iri rushanwa, yaba abari ku mihanda ndetse n’abarikurikiye kuri Televiziyo y’Igihugu n’izindi mbuga zitandukanye.
Yagize ati: “Mwarakoze cyane! Mwe mwari hirya no hino mu gihugu ku mihanda, abakurikiye kuri RBA n’izindi mbuga zitanga amakuru, mwarakoze cyane gutera ingabo mu bitugu abasiganwa, gusabana no gukomeza guteza imbere siporo y’igare. Mwagaragaje urukundo n’ishyaka ridasanzwe. Turabibashimiye!”
Minisitiri wa Siporo kandi yashimiye abafatanyabikorwa n’abaterankunga bateye inkunga iri rushanwa, anashimira abasiganwa n’abatoza ku bwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu minsi yose ryamaze.
Yagize ati: “Mu gihe dusoza Tour du Rwanda 2026, turashimira byimazeyo abasiganwa ku bw’imbaraga, ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu irushanwa. Turashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa n’abaterankunga bitanze kugira ngo iri rushanwa rigende neza kandi ibyifujwe bigerweho. Twese hamwe, dukomeze guteza imbere siporo mu Rwanda.”
Iyi Tour du Rwanda 2026 yitabiriwe n’amakipe 18 aturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Yegukanywe n’Umudage Moritz Kretschy ukinira NSN Development Team, aho yegukanye umwanya wa mbere ku rutonde rusange nubwo nta gace na kamwe yegukanye mu duce umunani twakinwe.
