Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi igihe kitari gito, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Uyu munyabigwi mu mupira w’u Rwanda yahamirije the New Times ko yamanitse inkweto, ndetse anemeza ko ari gutegura igikorwa cyo kubishyira ku mugaragaro abifashijwemo n’Ishirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Yagize ati: “Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”
Abandi bakinnyi b’ibyamamare biteganyijwe ko bazahabwa icyubahiro barimo Jean-Baptiste Mugiraneza, Eric Rutanga, na Steven Rubanguka, bose batangaje ko basezeye ku mupira w’amaguru.
Niyonzima, ufite imyaka 36, yavuze ko atigeze atekereza gukomeza gukina umupira w’amaguru nyuma y’uko amasezerano ye na AS Kigali F.C. arangiye.
Ati: “Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.”
Uyu ni umukinnyi utazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda kuko yakozemo byinshi ndetse anayifasha mu bihe bitandukanye haba mu kibuga no hanze yacyo.
Niyonzima wavukiye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku wa 5 Gashyantare 1990, yakinnye umupira w’amaguru hafi imyaka 20. Ni urugendo yatangiriye mu ikipe yaho yavuye ya Etincelles FC, nyuma akomereza muri Rayon Sports FC, APR FC ndetse na AS Kigali yasorejemo ibyo gukina.
Ku ruhando mpuzamahanga, Niyonzima yakiniye amakipe akomeye yo muri Tanzania ari yo Young Africans SC n’umukeba wayo Simba SC, ndetse n’ikipe ya Al-Ta’awon SC yo muri Libya.
Yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu 2006 ariko ahera mu ikipe y’abakiri bato cyane ko yari akiri umwana.
Urwego yagaragaje mu ishuri yatangiye gukiniraho ruhago rya College Inyemeramihigo aho yabifatanyaga n’amasomo, ryamugaragarije abatoza bakomeye bituma yisanga muri Etincelles FC.
Mu 2007, uwari umutoza w’Ikipe y’Igihugu icyo gihe, Josip Kuže, yaramuhamagaye amuha amahirwe yo gutangira gukinira ikipe nkuru y’Amavubi.
Ku mukino wa mbere yagaragayemo, yahise yinjiza ibitego bibiri abitsinze Guinée Équatoriale mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kimwe ku munota wa 57 ndetse n’ikindi ku wa 77.
Uwo mukino awufata nk’uw’amateka mu rugendo rwe rwa ruhago kuko gukinira ikipe y’igihugu ugahita unatsinda igitego bigaragaza ubuhanga no gukora cyane.
Ku myaka 34 yakiniye Ikipe y’u Rwanda imikino irenga 110 kuko ari mu bakinnyi bake ku Isi babashije kubikora mu makipe y’ibihugu byabo.
Niyonzima wasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu 2024, nta kipe aheruka gukinira nyuma yo kuva muri AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25.
Kuri ubu Niyonzima afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Mu minsi ishize aherutse gutorwanywa mu batoza 13 b’Abanyarwanda bafasha abakiri bato kuzamura impano mu mupira w’amaguru bazajya muri Espagne guhabwa amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo barusheho kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gutoza.
Ayo mahugurwa bakazayahabwa na Atletico de Madrid binyuze mu bufatanye iyi kipe yo muri Espagne ifitanye n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.
Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi beza babaye muri Shampiyona ya Tanzania
Haruna Niyonzima yanyuze muri Rayon Sports
