Kwita izina Ingagi ni isezerano ryo kuzirinda – Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko umuhango wo Kwita Izina utari uwo kwizihiza gusa ingagi zavutse, ahubwo ari umwanya wo kongera kwiyemeza kuzirinda, kubungabunga aho ziba no gukora ibishoboka byose kugira ngo zikomeze kororoka.

Ibi yabivugiye i Kinigi mu ntanzi z’ibirunga mu Karere ka Musanze, mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingangi ku nshuro ya 21, wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.

Uyu muhango witabiriwe n’abaturage ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye, aho abana b’ingagi 22 ari bo bahawe amazina.

Kwita Izina ku nshuro ya 21 byitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka isaga 20 rukoresha uyu muhango nk’uburyo bwo kwizihiza ubuzima bw’ingagi no kongera guhuriza hamwe abantu bafite uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Buri mwaka kuva mu 2005, twagize amahirwe yo kwakira inshuti ziturutse hirya no hino ku Isi, tukizihiza ubuzima kandi tukongera kwiyemeza inshingano dufite zo kubungabunga ibidukikije.”

Mu myaka 20 ishize, abana b’ingagi 438 bari bamaze kwitwa amazina. Nyuma yo kongeraho ingagi 22 zahawe amazina muri uyu muhango, umubare w’ingagi zimaze kwitwa amazina muri gahunda ya Kwita Izina wageze kuri 460.

Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko Kwita Izina bifite inkomoko mu muco nyarwanda wo kwita umwana izina amaze kuvuka, bikabera mu ruhame imbere y’umuryango, inshuti n’abaturanyi.

Yavuze ko kwita umwana izina ari uburyo bwo kumwakira mu muryango ndetse no kwiyemeza kumwitaho no kumurinda.

Yagize ati “Izina kuri twe riruta kuba umunsi mukuru. Ni isezerano.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iryo sezerano ryo kwita ingagi amazina riherekejwe n’inshingano yo kuzirinda no kubungabunga ahantu ziba, kugira ngo zibone ibyangombwa byose zikenera kugira ngo zikure neza, zibeho kandi zororoke.

Yagize ati “Isezerano duha izi ngagi ni uko zizagira uburinzi, ahantu ho gutura ndetse n’ibisabwa kugira ngo zikure, zitere imbere kandi zororoke.”

Uyu muhango wa Kwita Izina watangiye mu 2005, ushingiye ku muco nyarwanda wo kwakira no kwita izina umwana, ariko nyuma ukaba warahindutse kimwe mu bikorwa bikomeye byo gukangurira abantu kubungabunga ingagi zo mu Birunga n’ibidukikije muri rusange.

Kuva watangira, Kwita Izina kandi yakomeje guhuza u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.