Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yasabye inzego zitandukanye gukorera hamwe mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’umuryango, birimo ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, abana bo mu mihanda, imirimo itemewe ikoreshwa abana ndetse n’umwanda.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri mu Karere ka Musanze, ahateraniye inama mpuzabikorwa ku iterambere ry’umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abitabiriye iyi nama bararebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, ndetse banaganira ku ngamba zikenewe kugira ngo ibibazo bikigaragara bikemurwe mu buryo burambye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko kugira ngo umuryango utekane kandi ushobore kwiteza imbere, hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye, buri rwego rugatanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho n’imibanire myiza y’abaturage.

Yagaragaje ko ibibazo bibangamiye umuryango bifite imiterere itandukanye, bityo ko kubikemura bisaba ko inzego z’igihugu, iz’ibanze, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage ubwabo bakorera hamwe.
Yongeyeho ko iyo inzego zihuje imbaraga, bishobora gutuma ibibazo bigaragara mu miryango bikurikiranwa hakiri kare, bigashakirwa ibisubizo kandi hagashyirwaho ingamba zo kubikumira mbere y’uko bikomera.
Mu bibazo byagarutsweho harimo kurandura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, gufasha abana bo mu mihanda no gukumira ikoreshwa ry’abana mu mirimo itemewe, ndetse no kongera imbaraga mu isuku n’isukura.
Inzego z’ubuyobozi, abafatanyabikorwa, imiryango ndetse n’abaturage muri rusange bafite uruhare mu gukemura ibibazo bishobora kubangamira umutekano n’imibereho myiza y’umuryango.
Iyi nama yabaye kandi umwanya wo gukomeza guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye, hagamijwe ko gahunda zo guteza imbere umuryango zitangirwa ibisubizo bihuriweho kandi bigashyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika.
Abayitabiriye basabwe gukomeza ubufatanye no gushyira imbere ibisubizo bifatika, hagamijwe kubaka umuryango ufite umutekano, ubuzima bwiza n’ubushobozi bwo kwiteza imbere.


Umwanditsi: Umutesi Josiane
