Perezida Macron yakiriye Papa Leo watangiye uruzindiko rw’iminsi ine mu Bufaransa

Kuri uyu wa Gatanu, Umushumba wa Kiliziya ku Isi Papa Leo XIV, yatangiye uruzindiko rw’iminsi ine mu Bufaransa. Akihagera yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron ari kumwe na madamu we Brigitte Macron, muri Champs-Élysée, mbere yuko bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Byitezwe ko mu biganiro bagirana mu ngoro ya Élysée, bigaruka ku bibazo byo muri politike mpuzamahanga hamwe no ku bwenge buhangano (AI). Byitezwe kandi ko Macron avuga ijambo ari kumwe na Papa i Metz, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Bufaransa.

Igice cy’ingenzi cyuruzindiko rwe kizaba ari misa nini cyane izaba ku wa Gatandatu. Biteganijwe ko izitabirwa n’abantu barenga 500,000 rwagati mu murwa mukuru Paris.

Ku bwa misa yo ku wa gatandatu nyuma ya saa sita z’amanywa, hubatswe alitari mu gace kitwa Place de la Concorde k’i Paris ndetse ahantu hagari hakikije agace k’umuhanda wa Champs-Élysées hafunzwe na polisi.

Abakiristu Gatolika bagera ku 600,000 bitezwe kuzaba bari muri uwo muhanda kugeza ku nyubako ya Arc de Triomphe no hirya yaho.

Imbaga y’abantu benshi na yo zitezwe guteranira mu bindi bice by’urugendo rwa Papa, ibyo bikaba bigaragaza umwete Kiliziya Gatolika ivuga ko ushingiye ku nyota mu bya roho irimo kwiyongera mu Bafaransa no mu bandi Banyaburayi.

Icyakora biravugwa ko Perezida Macron atazajya muri misa n’imwe mu zo Papa azasoma, ahanini kubera kwirinda kurenga ku ihame ry’u Bufaransa ryo gutandukanya nta kujenjeka ibya leta n’iby’iyobokamana.

Ahubwo mu mwanya we, umugore we Brigitte na Minisitiri w’intebe Sébastien Lecornu ni bo bazajya mu misa izabera mu gace ka Champs-Élysées.

Abakandida benshi bo mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha na bo bitezwe kujya muri iyo misa, barimo Marine Le Pen wo mu murongo wa politike w’ibitekerezo byo gukomera ku bya kera ushyira imbere u Bufaransa n’ibyabwo, abo mu murongo w’ibitekerezo byo hagati ari bo Edouard Philippe na Gabriel Attal, na Bruno Retailleau na we wo mu murongo wo gukomera ku bya kera.