Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, aho yise izina umwana w’ingagi wavutse mu muryango w’ingagi uzwi nka Izuba.
Mbonyi yise Uyu mwana w’ingagi “Impeta”, mu muhango wabaye kuri uyu wa 4 Nzeri 2026, mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ahabereye igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka ku nshuro ya 21.
Izina uyu muhanzi yahaye uyu mwana rizafasha mu kumumenya no kumukurikirana mu gihe akura, kimwe n’uko amazina ahabwa izindi ngagi afasha abashinzwe kuzibungabunga kumenya inkomoko n’imiryango yazo.
Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka uhuza abantu batandukanye, barimo abayobozi, abahanzi, abakinnyi, abashakashatsi, abashinzwe kubungabunga ibidukikije ndetse n’abashyitsi baturuka mu bihugu bitandukanye.
Iki gikorwa kimaze kuba umuco ngarukamwaka mu Rwanda, kikaba gifite intego yo guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ingagi zo mu misozi ndetse no gukomeza gukangurira abaturage n’abashyitsi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Kugeza ubu hamaze guhabwa amazina abana b’ingagi bagera kuri 438 bose hamwe kuva iki gikorwa cyatangire mu 2005.
Kwita Izina kandi ni umwanya wo kugaragaza uruhare rw’abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu kubungabunga ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Kwita Izina bikomeje kuba kimwe mu bikorwa bikomeye u Rwanda rukoresha mu kumenyekanisha ibikorwa byo kubungabunga ingagi, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije no guhuza Abanyarwanda n’abashyitsi mu rugendo rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Yanditswe na Umutesi Josiane
