Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izafasha ingagi zo mu Birunga kubona ahantu hanini ho gutura, ari nako abaturage bayikikije bungukira mu bikorwa by’iterambere bizajyana n’iyo gahunda.
Jean-Guy Afrika yabigarutseho mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze, agaragaza ko u Rwanda rushaka ko kubungabunga ibidukikije bijyana no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yavuze ko iyi ari yo nkingi y’imikorere y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije, kandi ko ari na yo iri kuyobora gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Yagize ati “Uburyo u Rwanda rubungabungamo ibidukikije bushingiye ku ihame ryoroshye: ariryo kurinda ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abantu kuko igomba kugendana.”

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB
Jean-Guy Afrika yavuze ko kwagura iyi pariki bizatuma ingagi zo mu Birunga zibona ahantu hanini ho gutura, cyane cyane ko imiryango yazo ikomeje kwiyongera.
Ati “Kwagura iyi pariki bizatanga ahantu hanini ho gutura ku miryango y’ingagi zo mu birunga ikomeje kwiyongera.”
Yongeyeho ko iyi gahunda itazibanda gusa ku nyungu z’ibinyabuzima, kuko abaturage baturiye pariki na bo bazungukira mu bikorwa by’iterambere bizakorwa.
Muri ibyo harimo kubafasha kubona amazu meza, ibikorwa remezo, serivisi zitandukanye ndetse n’amahirwe mashya y’ubukungu.
Yagize ati “Muri icyo gihe, izafasha abaturage baturiye iyi pariki binyuze mu mazu meza, ibikorwa remezo, serivisi n’amahirwe mashya y’ubukungu.”
Umuyobozi Mukuru wa RDB yavuze ko Kwita Izina ari umwe mu miryango ifasha u Rwanda kugeza ku Isi icyerekezo cyarwo mu kubungabunga ibidukikije, ndetse no kugaragaza amahirwe y’ubukerarugendo rufite.
Ati: “Kwita Izina bidufasha gusangiza Isi iki cyerekezo, kigaragaza uburyo u Rwanda rubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo dufite n’ubufatanye bukomeje gutuma igihugu cyacu kiba ahantu heza h’ubukerarugendo burambye n’ishoramari rifite agaciro.”
Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni kimwe mu bikorwa bigamije kongera ahantu ingagi zo mu misozi zibona ho gutura, mu gihe u Rwanda rukomeje guhuza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage batuye hafi ya pariki.

