Abana b’ingagi 22 baheruka kuvuka bahawe amazina mu muhango wa 21 wo Kwita Izina wabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa 4 Nzeri 2026.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye, barimo ibyamamare, abayobozi n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Ni umuhango ugamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse no gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije mu Rwanda.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Intebe, Dr Joseph Nsengiyumva.
Amazina yahawe abana b’ingagi n’ababise
Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bukerarugendo, Shaikha Al Nuwais, yabaye uwa mbere mu kwita izina umwana w’ingagi. Yawise ‘Ishakwe’, ukomoka mu muryango wa Muhoza.
Dominique Plewes, Umuyobozi Mukuru wa SOF Support Foundation, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Mutobo ‘Dutsinde’.
Neil McDougall, washinze akaba na Perezida wa DelAgua, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Izuba ‘Ruhema’.

Patrice Evra wamenyekaniye cyane muri Manchester United, yise umwana w’Ingagi ‘Muganura’
Uwahoze ari umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru w’u Bufaransa, ndetse na Manchester United Patrice Evra, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Izuba ‘Muganura’.
Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru wa Atlético Madrid, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Pablo ‘Inkera’.
Michael Bay, washinze akaba n’Umuyobozi wa Tusk Trust, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Hirwa ‘Umurage’.
Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, Israel Mbonyi, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango w’Izuba ‘Impeta’.
Marie-Clémentine Dusabejambo, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Ubukaka ‘Gakondo’.
Francesco Calvo, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Aston Villa F.C., yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Kwitonda ‘Ngoga.’
Alastair Fothergill, umuhanga mu gukora filime zivuga ku bidukikije n’inyamaswa, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Pablo ‘Nyampinga.’
Uwimbabazi Jeannette, umurinzi muri Pariki y’Ibirunga, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Musiikale ‘Ndahiro.’
Mamadou Sakho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Muhoza ‘Intwarane.’
Olivier Granet, umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Muhoza ‘Mucyo’.
David Lappartient, Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga w’Amagare (UCI), yise umwana w’ingagi ‘Muhuza’.
Paul Danforth, Perezida wa CAASports, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Susa ‘Shikama’.
Dominic Barton, inararibonye mu bucuruzi n’ishoramari ku rwego mpuzamahanga, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango w’Izuba ‘Umukondo.
Anita Dravec na Ahmad Sedec Elsewedy bahuriye mu kwita umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Hirwa ‘Rugamba’.
Olivier Granet na Quitterie Granet na bo bahuriye mu kwita umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Ntambara ‘Umucyo.’
Susan Hollen yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Sabyinyo ‘Ikambere’, mu gihe Jemus Chester yise undi mwana w’ingagi ‘Indongozi’.
Mutaz Essa Barshim, wamenyekanye cyane mu gusimbuka urukiramende, yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Humura ‘Tarama’, bisobanura gusabana no gusangira.
Aba ni bamwe mu bana b’ingagi 22 bahawe amazina mu muhango wa Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 21. Kugeza ubu, hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi 438, hiyongereyeho 22 bahawe amazina muri uyu muhango.
Yanditswe na Umutesi Josiane
