Nyuma y’uko ibitaramo bya Move Afrika byaherukaga kuzana ibyamamare mpuzamahanga mu muziki nka John Legend na Kendrick Lamar, umuryango Global Citizen watangaje ko iki gitarmo kizongera kubera mu Rwanda mu ntangiriro za 2026.

Iki gitaramo gitegurwa hagamijwe guhuriza hamwe umuziki, ubuhanzi n’iterambere ry’Afurika

Mu kiganiro yahaye The New Times, Iphie Chuks-Adizue, ushinzwe ibikorwa bya Global Citizen muri Afurika, yemeje ko Kigali izongera kwakira iki gitaramo.

Yagize ati: “Intego si ugutegura igitaramo gusa, ahubwo ni ugushinga urusobe rw’abahanzi n’ibikoresho bizafasha ibi bikorwa gukomeza igihe kirekire.”

Yakomeje avuga ko nk’umuryango wa Global Citizen, bagamije kuzana umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga uzaririmbana n’umunyarwanda, kuko intego yabo ari uguhuza impano z’Afurika n’iz’isi.

Mu gitaramo giheruka, abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, DJ Toxxyk na Sherrie Silver bataramiye abitabiriye, bifatanya n’ibyamamare mpuzamahanga. 

Global Citizen ivuga ko Move Afrika itagamije gusa ibirori byo kwidagadura, ahubwo ari umuyoboro w’iterambere ry’ubukungu binyuze mu myidagaduro, uharanira guhanga imirimo no guteza imbere impano z’urubyiruko rw’Afurika.

Global Citizen ivuga ko “igisubizo kiri mu kugera aho urubyiruko ruherereye binyuze mu muziki n’imyidagaduro”, bityo Move Afrika ikaba ari urubuga rw’ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’Afurika hashingiye ku buhanzi.

Igitaramo cya Move Afrika kizongera kubera i Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha