Bamwe mu baturage baturiye ruhurura iri ahitwa mu Rutenga mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamamabuye mu Karere ka Muhanga, bavuga ko batewe impungege nayo kubera ko idapfundikiye, bagasaba ababishinzwe kubakemurira iki kibazo.

Aba baturage binubira ko iyo ruhurura ituruka inyuma ya Stade ya Muhanga ikagera mu mudugudu wa Rutenga, ibateza umwanda cyane cyane iyo irimo amazi yatutse mu ngo, ndetse abandi bakavuga ko baba bafite ubwoba bw’uko abana babo bayigwamo.

Umwe mu baturiye iyi ruhurura witwa Ishimwe Gisele, avuga ko ahora afite impungenge ko umwana we yazamucika akayigwamo.

Yagize ati: “Iyi ruhurura iduteje ikibazo cyane nkatwe dufite abana bakiri bato. Uhora ucunga cunga umwana kugira ngo atagucika ngo abe yasohoka hanze wenyine kubera gutinya ko yagwamo”

Usibye kuba hari abafite ubwoba ko abana babo bagwa muri iyi ruhurura, hari n’abandi bantu bakuru bagaragaza ko nabo ubwabo bagira impungenge zo kuyica iruhande cyane cyane mu masaha y’ijoro hatagaragara neza.

Umuhuza Diane yagize ati: “Nkatwe tuhatuye twirinda ko saa kumi nebyiri zagera utari mu rugo kuko gutaha nyuma y’izo saha ugenda ufite ubwoba bw’uko wagwamo kubera kuba harangaye kandi utabona neza”.

Ntibazabugarukamo Gregoire avuga ko kuba iyi ruhurura idapfundikiye bitera umwuka utari mwiza aho batuye.

Ati: “Iyi ruhurura igihe cyose iba irimo amazi. Iyo atari ay’imvura aba ari aturuka mu bipangu by’abantu. Ubwo rero muri uko guhoramo amazi yo mu bipangu igihe kiragera akanuka bigateza umwuka utari mwiza kuri twe tuyituriye”

Aba baturage basaba inzego z’ubuyobozi gukurikira iki kibazo bityo iyi ruhurura igapfundikirwa nk’uko inyishi muri ruhurura z’iri muri uyu mujyi wa Muhanga zipfundikiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye ICK News ko batari bazi ko icyo kibazo gihari kandi gikomereye abaturage ba Rutenga, aheraho avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka kigakemuka, ariko bikazagendana n’uko habonetse ubushobozi.

Agira ati: “Ubu ni bwo tumenye ko icyo kibazo gihari, ariko ubwo tukimenye tugiye kugira imikoranire n’akarere ku buryo uko ubushobozi buzagenda buboneka, tuzayipfundikira kugira ngo ireke kubangamira abaturage.”

Yongeyeho ko ikibazo cya za ruhurura zidapfundikiye kitari mu Rutenga gusa, bityo ko n’ahandi biri bagiye kubikurikiranira hamwe kugira ngo bikemuke. Icyakora ntiyatangaje igihe nyakuri icyo kibazo kizaba cyacyemukiye, cyane ko ngo bizajyana no kuboneka k’ubushobozi bwo kuzipfundikira.