Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryakiriye abanyeshuri bashya bagera hafi kuri 600 bagiye gutangira amasomo y’igihe cy’ibiruhuko (holiday program) mu Ishami ry’Uburezi.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abanyeshuri muri ICK, Uwineza Jeanne, yavuze ko kwakira aba banyeshuri ari ikintu cy’ingenzi, anashimangira ko ubuyobozi bw’ikigo bwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bahabwe ubumenyi bufite ireme buzabagirira akamaro mu buzima bwabo bw’ahazaza.

Uwineza Jeanne, Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abanyeshuri muri ICK
Yagize ati: “Twishimiye kwakira aba banyeshuri bashya, tunabashimira icyizere bagiriye ICK. Natwe twiteguye gushyira mu bikorwa inshingano zacu kugira ngo bahabwe ubumenyi bufite ireme buzabagirira umumaro, nk’uko ari cyo baje bashaka.”
Yakomeje abasaba gukorana umurava mu myigire yabo, kwitwara neza no kurangwa n’ikinyabupfura, ashimangira ko ari wo musingi wa byose.
Nyuma yo guhabwa ikaze no kuganirizwa, aba banyeshuri bashya batemberejwe ibice bitandukanye by’ishuri, berekwa aho bazigira n’izindi serivisi zitandukanye za ICK.

Abanyeshuri bashya batemberejwe ibice bitandukanye bigize ICK
Bamwe muri aba banyeshuri bavuze ko bishimiye kuba bagiye gukomereza amasomo yabo muri ICK, banagaragaza icyizere cyo kuzahakura ubumenyi n’uburambe bizabagirira akamaro.
Nkorerimana Elias, umwe muri aba banyeshuri, yavuze ko yishimiye amahirwe yabonye yo kwiga muri ICK, anemeza ko ku bufatanye n’abarimu n’ubuyobozi, yizeye kuzahakura umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Nishimiye cyane kubona amahirwe yo kwiga muri ICK kuko ni ishuri rifite izina ryiza. Nizeye ko binyuze mu bufatanye tuzagirana, nzabasha kugera ku ntego zanjye.”
Ku rundi ruhande, Kayitesi Rosine ugiye kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi bw’Isi (Geography), yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe, anavuga ko abona ari amahirwe akomeye yo gushyira mu bikorwa inzozi ze.
Yagize ati: “Nanyuzwe cyane n’uburyo nakiriwe hano. Uyu ni umwanya mwiza mbonye wo kugira inzozi zanjye impamo, mbikesha ubumenyi bufite ireme, kuko nizeye ntashidikanya ko ICK izamfasha kububona no kubaka ejo hazaza heza.”
Aba banyeshuri bashya baje basanga abandi basanzwe biga mu porogaramu y’ibiruhuko muri ICK, bakaba bose hamwe batangiye amasomo kuri uyu wa mbere.

