Gutangaza inkuru vuba ntibikuraho ubushishozi – Musenyeri Ntivuguruzwa abwira abanyamakuru ba Kiliziya

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasabye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya kiliziya kugira ubushishozi bw’ubwenge, umutima na roho mbere yo kugira icyo batangaza.

Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibinyamakuru bya kiliziya kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mutarama 2026 ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Fransisko wa Sarezi, umurinzi n’umuvugizi w’abanyamakuru, wabereye ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ni ibirori kandi byitabiriwe na bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya kiliziya Gatolika mu Rwanda. Byasojwe n’igitambo cya Misa yo kwizihiza uyu mutagatifu, cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe n’abasaseridoti bayobora ibitangazamakuru bya kiliziya.

Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa, yasabye abanyamakuru kwirinda gutangaza inkuru batabanje gushishoza.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Yagize ati: “Gutanga amakuru ku itangazamakuru Gatolika, si ukugaragaza ibyabaye gusa, ahubwo ni ukubisesengura mu rumuri rw’Ivanjili no mu cyubahiro gikwiriye muntu waremwe mw’ishusho y’Imana.”

Yakomeje agira ati: “Kiliziya ibatezeho ko muhagarara ku kuri, mukirinda kuyoborwa n’igitutu cy’ako kanya.”

Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije abanyamakuru ba kiliziya ko itangazamakuru bakora atari umwuga gusa, ahubwo ko ari inshingano n’ubutumwa.

Ati: “Muhe imbaraga ubuhamya kurusha amagambo, mukoreshe amagambo anoze kandi yubaka aho gusenya, murangwe n’imvugo yuje icyubahiro, no mu gihe hari ukutumvikana, mwubake itumanaho rishingiye ku kumva abandi, ku kwegera abantu, cyane cyane abatereranywe, abatagira kivugira ndetse no kugira impuhwe.”

Si ibyo gusa kuko Umwepiskopi wa Kabgayi yanabwiye aba banyamakuru ko muri iki gihe k’ikoranabuhanga iyo imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe nabi zitanya imbaga aho kuyikoranyiriza hamwe.

Ati: “Muri ibi bihe isi iri kunyura mu mpinduramatwara ikomeye mu by’itumanaho, iterambere ry’ikoranabuhanga, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, ryahinduye cyane uburyo abantu bakira amakuru, baganira, batekereza ndetse n’uko babaho mu kwemera kwabo. Rero iyo bidakoreshejwe neza ryongera imyumvire itatanye ku buryo bukabije rikavamo guterana amagambo.”

Ni muri urwo rwego Kiliziya isaba ibitangazamakuru byayo gushishoza mbere yo kugira ibyo batangaza, ariko bakanabihuza n’impinduramatwara ikomeye mu byitumanaho izanwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga, cyane cyane binyuze mu mbuga nkoranyambaga.

Aha yagize ati” Iyi mpinduramatwara y’imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga ni amahirwe akomeye iyo yakiriwe kandi akoreshejwe n’abantu bashishikajwe kandi bayobowe n’urumuri rw’ivanjili.

Yongeyeho ati: “Mugomba kurangwa n’ubudahemuka, ubudahinyuka n’ubunyakuri mu mibereho yanyu kugira ngo ibyo byose bigerweho, kuko icyizere mugirirwa kinashingira k’ubuhamya n’imibereho by’utanga ubutumwa.”

Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, wizihijwe n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika ku wa mbere (Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 24 Mutarama buri mwaka), wavukiye i Savoy mu 1567 akitaba Imana mu 1622, yabaye umuhanga muri Tewolojiya n’umwanditsi w’indashyikirwa. Yaranzwe no kwigisha mu bwiyoroshye no mu rukundo, yirinda imvugo ikakaye cyangwa ikomeretsa.

Ni we watangije gukoresha impapuro zanditse zatangwaga mu ngo n’ahantu hahurira abantu, uburyo bwamufashije kugeza inyigisho ku bakristu benshi. Yanditse amabaruwa agera ku 30.000, ayifashisha mu kwamamaza ukwemera mu bihe byari birimo impinduka zikomeye.

Tariki ya 24 Mutarama 1923, Papa Piyo wa XI yamugize umurinzi w’abanyamakuru. Ku bakora itangazamakuru, abasigira isomo rikomeye ryo gukorera ukuri mu rukundo, mu bworoherane no mu mahoro, bagaharanira kubaka aho gusenya, no guhuza abantu aho kubacamo ibice.

Abayobozi na bamwe mu banyamakuru b’ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda bari kumwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa