Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mutarama, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatsinze Kaminuza ya Gitwe ibitego 2 kuri 1 mu mikino ihuza za kaminuza (Rwanda Varsity League) wabereye mu karere ka Muhanga.
Uyu mukino wari wakiriwe na ICK witabiriwe n’abafana batandukanye baje kwihera ijisho impano z’abanyeshuri bakina umupira w’amaguru.
Ibyaranze umukino

Abakinnyi 11 ba ICK babanje mu kibuga
Mu gice cya mbere, ICK yagaragaje umukino mwiza, ibyanatumye iwuyobora hakiri kare. Abakinnyi bayo bagaragaje imbaraga, guhererekanya neza no gusatira izamu rya Gitwe kenshi. Rutahizamu Mugisha Fabrice ni we watsindiye ICK ibitego byombi ku munota wa 23 n’uwa 43, biha ikipe ye kuyobora umukino mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Mu gice cya kabiri, Kaminuza ya Gitwe yagarutse mu kibuga ifite inyota yo kwishyura. Yakajije umurego, iza kubona igitego kimwe cyatumye umukino urushaho kuryoha no gushimisha abafana.
Nubwo Gitwe yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kunganya, ICK yakomeje kwitwara neza mu bwugarizi kugeza umukino urangiye. Umukino warangiye ICK itsinze Kaminuza ya Gitwe ibitego 2 kuri 1.
Ibyavuzwe nyuma y’umukino

ICK yatsinze kaminuza ya Gitwe ibitego 2-1
Cyegera Eric, ushinzwe siporo muri AGE- ICK, yashimiye abitabiriye umukino kuko batumye ugenda neza anashimira uruhare rw’abakinnyi bashya mu ntsinzi bagize.
Yagize ati: “Twishimiye uko umukino wagenze n’uruhare rw’abakinnyi bashya badufashije cyane. Turasaba abafana kuzaza ari benshi mu mukino utaha kugira ngo dukomeze gutsinda.”
Umunyeshuri akaba n’umutoza wa ICK Niyodusenga Jacques, na we yagaragaje ibyishimo nyuma yo kubona itsinzi.
Ati: “Ndashimira abakinnyi uko bitwaye. Twari tumaze iminsi twitegura uyu mukino kandi intego yari amanota atatu, twayabonye. Byashobokaga ko twatsinda ibitego birenze ibi, ariko ubutaha tuzabikosora.”
Kapiteni wa ICK muri uyu mukino, Muramutsa Alex, yashimangiye ko bagiye kurushaho kwitwara neza mu mikino izakurikiraho.
Yabwiye ICK News ati: “Twishimiye intsinzi ariko turacyafite byinshi byo kunoza. Tuzakomeza gukorana neza kugira ngo duhe abafana ibyishimo.”
Ku ruhande rwa Kaminuza ya Gitwe, uhagarariye abanyeshuri Rukundo Evariste yavuze ko batsinzwe n’ikipe mu buryo bwabatunguye kuko baje bafite ikizere cyo gutsinda.
Ati: “Twari twiteze gutsinda ibitego byinshi nka bitanu, ariko twasanze ICK yiteguye cyane. Abakinnyi bacu bo basaga ntabataribiteguye bihagije, ariko twize byinshi bizadufasha mu mikino iri imbere.”
Iyi ntsinzi yahaye icyizere ICK cyo kurushaho kwitegura neza imikino iri imbere. Umukino utaha, ICK izahura na Kaminuza ya Kitabi.



