Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye abifuza gushyigikira igikorwa cyo gushinga ishuri rihoraho ry’umuziki muri Diyosezi ya Kabgayi ko amarembo afunguye.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 muri Bazilika nto ya Kabgayi, mu gitaramo cyo gusoza Yubile y’Impurirane y’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.
Ni igitaramo kandi cyitabiriwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Kabgayi uri mukiruhuko k’izabukuru, Musenyeri Anastase Mutabazi, Umuyobozi w’ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) Padiri Prof. Fidèle Dushimimana ari kumwe n’ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Padiri Prudence Bicamumpaka.

Hari kandi Abasaseridoti n’Abihayimana batandukanye, amakorari anyuranye, abakirisitu ba Diyosezi ya Kabgayi n’abandi.
Mu butumwa bwe, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye abifuza gushyigikira igikorwa cyo gushinga ishuri rihoraho ry’umuziki (Académie de Musique Sacrée.), muri Doyosezi ya Kabgayi ko amarembo afunguye.
Yagize ati: “Ndagira nongere nsabe abo dusangiye icyifuzo n’igitekerezo cy’uko hano i Kabgayi hazavuka vuba icyo twita ‘Académie de Musique Sacrée’, Ishuri rihoraho ry’umuziki uhimbaza Imana, ko igihe ari iki ngo batangire.
Musenyeri yakomeje agira ati: “Iri shuri rizafasha abifuza kugira ubuhanga n’ubumenyi, gukuza impano biyumvamo zo kuririmbira Imana, gufasha abakiri bato gukuza impano Nyagasani yabahunze, kandi bafashe umuryango w’Imana w’uyu munsi n’ejo hazaza gukomeza gusingiza Imana mu isengesho ryiza ry’indirimbo zikozwe neza.”
“Icyo gitekerezo rero abagisangiye nanjye, nimwishyire hamwe mukore komite, kandi naburi wese wumva yatanga umuganda we, amarembo arakinguye.”
Agaruka ku mpamvu y’iki gitaramo, Musenyeri Balthazar yavuze ko intego nyamukuru yari ugushimira lmana yabanye nabo mu rugendo rwa Yubile.
Ati: “Mbere yo gutangira urugendo rwa Yubile, twahuriye hano dusingiza Imana, turayitaramira, tuyisaba ngo izaduherekeze mu rugendo rwa Yubile y’impurirane twari tugiye kwinjiramo.”
Yokameje agira ati: “Yubile y’imyaka 2025 yo gucungurwa kwacu twasangiye na Kiliziya yose na Yubile y’umwihariko hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda y’imyaka 125 Abanyarwanda tumenye inkuru nziza ya Yezu Kristu.”
“Ntabwo rero nka Diyosezi ya Kabgayi, twari gusoza uru rugendo, tutongeye guhura ngo dushimire Imana, tuyisingize, tuyishimira ko yabanye natwe muri uru rugendo rw’imyaka ibiri yose.”
Iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo zaririmbwe n’amakorari atandukanye. Cyatumye Nyiricyubahiro Musenyeri yifuza ko ibitaramo nk’ibi bitarangirana n’isozwa rya Yubile, ko ahubwo byakomeza haba mu bihe bisanzwe n’ibihe by’umwihariko kugira ngo bakomeze gusingiza lmana.
Ati:”Bavandimwe, twasingije Imana, twayiririmbiye, twayirase, tuyigezaho ibisingizo byacu n’ishimwe. Nimufashe mwese uko turi hano twese, twongere tuyishimire kandi twiyemeze kutayiririmbira uyu munsi gusa, ahubwo twiyemeze ko ubuzima bwacu bwose buzaba indirimbo isingiza Imana.”



