Amavubi yatandukanye n’umutoza Adel Amrouche

Ishyirahamwe ry’Umupirwa w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryahagaritse ku mirimo Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo, Amavubi, Adel Amrouche nyuma yuko atubahirije ibikubiye mu masezerano.

Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, ivuga ko uyu munya-Algeria atubahirije ibikubiye mu masezerano cyane cyane mu ngingo yayo ya 17 agace ka kabiri.

Yagize iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru ko, bwana Adel Amrouche, yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo.Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko bwana Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.”

FERWAFA yakomeje ivuga mbere yo gufata icyemezo cyo kumuhagarika, Adel Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibibazo.

Iti” Bwana Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.Turamushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza.”

Amrouche yirukanywe mu gihe Ikipe y’Igihugu izakina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe naho amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2027 agakurikiraho nyuma muri uyu mwaka.

Umwanditsi: Daniel Ngendahimana