Dr. Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

Dr. Mugemana Charles, wari umuganga wa Rayon Sports mu myaka isaga 30 ishize, yitabye Imana azize uburwayi, nyuma y’igihe yari amaze arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026. NI inkuru yasigiye agahinda abakunzi ba ruhago mu Rwanda, by’umwihariko abafana n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports.

Nyakwigendera Dr. Mugemana, yari se w’umuhanzikaziQueen Cha. Yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK, ari na ho yaje kugwa.

Dr. Mugemana yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda binyuze mu kazi ke ko kuvura abakinnyi. Yatangiye akazi ke muri Rayon Sports mu mwaka wa 1995, akaba ari yo kipe imwe rukumbi yavuriye kugeza asoje urugendo rwe rwo ku isi, havuyemo kuba yaratangaga n’umusada mu ikipe y’igihugu Amavubi..

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ubwo APR FC yakiraga Rayon Sports mu mukino wa shampiyona , iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamushimiye by’umwihariko imyaka 30 yari amaze avura abakinnyi bayo.

Urupfu rwa Dr. Mugemana Charles ni igihombo gikomeye ku muryango we no ku muryango mugari wa Rayon Sports ndetse no ku mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.

Ubwo Dr. Mugemana Charles yashimirwaga imyaka 30 yarishize ari umuganga w’abakinnyi ba Rayon Sports