Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, bavuga ko batewe impungenge n’abafite ubumuga birirwa basabiriza ku mihanda yo mu mujyi wa Muhanga, bagasaba ko ubuyobozi bwabashakira ibisubizo birambye byatuma bava muri iyo mibereho.
Abatuye uyu mujyi bagaragaza ko kuba hari abafite ubumuga bahora ku mihanda basabiriza biteza impungenge z’umutekano, aho bavuga ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga birimo no kuba bahitanwa n’impanuka z’ibinyabiziga.
Majyambere Thomas, utuye mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko iyo myitwarire inatanga isura mbi y’umujyi wa Muhanga, bityo agasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bubikoraho.
Ati: “Leta yakabaye ibashyira hamwe ikabaha amahugurwa yo kwihangira imirimo bakava ku mihanda, kuko isibye kuba bidahesha isura nziza umujyi, binashobora kubakururira impanuka z’ibinyabiziga zikabahitana.”
Tuyizere Claudine, nawe utuye muri uwo murenge, avuga ko abafite ubumuga bakwiye gushyirwa mu makoperative kugira ngo babashe gukora no kwiteza imbere. Ati: “Umuntu ufite ubumuga iyo afashijwe, hari imirimo ashobora gukora kandi akanibeshaho neza nk’abandi.”
Ku rundi ruhande, Shumbusho Oscar, ufite ubumuga bw’amaguru usabiriza mu mihanda y’umujyi wa Muhanga, avuga ko yisanze ku muhanda bitewe n’ubukene bukabije. Avuga ko abana na nyina bonyine, kandi ko babayeho mu buzima bugoye, ariko akemeza ko aramutse abonye ubufasha yava ku muhanda.
Kamangu Samuel, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga, avuga ko mu Karere ka Muhanga habarurwa abafite ubumuga bagera ku bihumbi 18. Yongeraho ko bamwe muri bo bamaze gushyirwa mu matsinda abafasha kwiteza imbere, abandi bagahabwa inguzanyo ya VUP yishyurwa mu gihe cy’umwaka. Asaba abafite ubumuga bagisabiriza kwegera ubuyobozi bw’inzego zibanze kugira ngo bafashwe kwiteza imbere.
Ibi kandi binashimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, usaba abafite ubumuga bagaragara basabiriza mu mujyi wa Muhanga kureka iyo ngeso bagatera intambwe bakegera inzego zibanze.
Avuga ko hari gahunda nyinshi zifasha abatishoboye, kandi ko abafite ubumuga bahabwa umwihariko. Ati: “Kuba ufite ubumuga ntibivuze ko udashoboye. Hari inzego zibareberera kuva ku Mudugudu, Akagari, Umurenge kugera ku Karere, kandi dufatanya kugira ngo uwaje atabura ibisubizo.”
