Abanyeshuri biga n’abifuza kwiga Ubuforomo n’Ububyaza mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bahawe icyizere cy’ejo hazaza nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima ibijeje ko bafite amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo, ndetse bamwe bakazahabwa amabaruwa y’akazi bakimara guhabwa impamyabumenyi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 16 Kamena 2026 mu muhango wo gutaha inyubako nshya ya ICK iherereye kuri ‘Campus’ ya Ste Elizabeth iri i Kabgayi, igikorwa cyabimburiwe no guha umugisha iyo nyubako cyakozwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uwo muhango bagaragaje ko iyo nyubako ari ishoramari rikomeye mu burezi bw’ubuzima ndetse ko igaragaza ubushake bwo gukomeza kongera umubare n’ubushobozi bw’abakora muri uru rwego mu Rwanda.
Uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima muri uyu muhango, Dr. Menelas Nkeshimana yavuze ko gutaha iyi nyubako atari ugutaha ibikorwaremezo gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeje gutanga umusaruro hagati ya Leta n’Ibigo by’Amashuri Makuru.
Yibukije ko mu myaka hafi itatu ishize Minisiteri y’Ubuzima na ICK basinyanye amasezerano y’ubufatanye binyuze muri gahunda ya “4×4 Reform” igamije kongera umubare w’abakora mu nzego z’ubuzima no kuzamura ireme ry’amahugurwa bahabwa.

Dr. Menelas Nkeshimana, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima
Yasobanuye ko iyo gahunda yubakiye ku kongera umubare w’abanyeshuri biga iby’ubuzima, kongerera ubushobozi abarimu, kuvugurura integanyanyigisho, gushaka ibikoresho bigezweho no kubaka ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri kwiga neza.
Avuga ko inyubako nshya yatashywe ari gihamya y’uko ibyari byarateganyijwe byatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Uyu munsi ibyo twari twaranditse ku mpapuro nk’amasezerano byabaye impamo. Duhagaze imbere y’inyubako nziza yubatswe ku rwego rwo hejuru kandi ijyanye n’igihe. Ni urugero rwiza rwerekana ko habayeho icyerekezo gisobanutse n’ubufatanye bukomeye.”
Yavuze kandi ko igihugu kigifite icyuho kinini cy’abakozi b’ubuzima, bityo ko abanyeshuri biga Ubuforomo n’Ububyaza bafite amahirwe menshi yo kubona akazi nyuma yo kurangiza amasomo.
Mu butumwa bwakiranwe amashyi menshi n’abanyeshuri, Dr. Nkeshimana yagize ati:
Mu butumwa bwakiranwe ibyishimo byinshi n’abanyeshuri, Dr. Nkeshimana yagize ati: “Ntekereza ko benshi muri mwe muri mu rugendo rwo kurangiza amasomo. Minisiteri y’Ubuzima izishimira kwifatanya namwe ku munsi wo kubaha impamyabumenyi. Ku munsi wa graduation tuzaza kwifatanya namwe tuzanye n’amabaruwa y’akazi.”
Aya magambo yakiranwe akanyamuneza n’abanyeshuri cyane ko bagaragaje ko yabongereye icyizere cyo kubona akazi no gukomeza kwiga bashyizeho umwete.
Dr. Nkeshimana yanijeje ubuyobozi bwa ICK ko ubufatanye buzakomeza, harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigishirize no guhuza iri shuri n’ibigo mpuzamahanga birimo WHO Academy yo mu Bufaransa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yashimye intambwe ICK ikomeje gutera mu guteza imbere uburezi, ariko asaba abanyeshuri kutarangamira amahirwe y’akazi gusa nyuma kurangiza amasomo.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga
Yavuze ko nubwo guhabwa akazi ari inkuru nziza kandi itanga ikizere, icy’ingenzi kurushaho ari uburyo bazakoresha ubumenyi bafite mugukorera abaturage no kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima.
Ati “Icy’ingenzi si akazi mwemerewe mutaranasoza amasomo, ahubwo icy’ingenzi kurushaho ni uburyo muzakoresha ubumenyi muzaba bafite mu gutanga serivisi nziza ku baturage no kuzamura ireme ry’ubuvuzi n’ubuzima muri rusange.”
Yabasabye gutangira kwitegura bakiri kuntebe y’ishuri, bagakora ubushakashatsi burenze ibyo bigishwa n’abarimu kugira ngo bazashobore gutanga serivisi zinoze kandi zishingiye ku bumenyi n’indangagaciro.
Yabasabye kandi kubyaza umusaruro amahirwe bafite, cyane cyane ibikorwaremezo bigezweho, laboratwari n’uburyo bushya bwo kwigisha, kugira ngo bazavemo abanyamwuga bashoboye guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Vuguziga Jean Baptiste uhagarariye abanyeshuri biga Ubuforomo n’Ububyaza, yavuze ko bishimiye amahirwe bahawe ndetse n’inyubako nshya igiye kubafasha kurushaho kunoza imyigire.
Yongeyeho ko abanyeshuri bashimira Imana n’Igihugu gikomeje kubatekerezaho, anashimangira ko biteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Ati “Iyo ubona icyumba cyiza cyo kwigiramo, Murandasi ihagije n’ibikoresho bigezweho, bituma urushaho kugira ubushake bwo kwiga.”
Yongeyeho ati “Iyi nyubako izadufasha gutegura neza ejo hazaza hacu binyuze mugusobanurirana kuko akenshi twigaga dutandukanye ariko ubu tugiye kuba twegeranye bityo no kwigira hamwe bizashoboka”
Abanyeshuri bavuga ko ubutumwa bahawe n’abayobozi bwabibukije ko intego nyamukuru atari ugushaka akazi gusa, ahubwo ari ukuzatanga serivisi nziza zizagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.
Gutaha iyi nyubako nshya bishimangira umuhate wa ICK n’abafatanyabikorwa bayo mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri biga iby’ubuzima, mu gihe igihugu gikomeje gushora imari mu kongera umubare n’ubuziranenge bw’abakozi bo muri uru rwego.
Ku bifuza kwinjira muri aya masomo, ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi bugaragaza ko amahirwe ari menshi kurusha mbere, haba mu myigire no ku isoko ry’umurimo

