Ku wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Igihugu cya Australia cyemeje umushinga w’itegeko ribuza abangavu n’ingimbi bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, X yahoze ari Twitter naTik Tok.

Iri tegeko rigamije kugabanya ibyangiza imibereho y’abana muri Australia, biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2025 ndetse ngo ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bizarenga kuri ibi bizacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 49.6 z’amadolari ya Australiya (miliyoni 32.5 z’amadolari y’Amerika).

Nubwo itegeko ryamaze kwemezwa, impaka ni zose cyane cyane ku matsinda n’imiryango biharanira uburenganzira bw’abana aho bavuga ko bishobora gukuraho uburyo bwo kubona ubufasha bw’ingenzi kuri abo bana, cyane cyane ku bana bakomoka mu miryango y’abimukira, abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQIA+) n’abandi bafite imyirondoro yihariye.

Abagaya iri tegeko bavuga ko rishobora gutera abana kwerekeza mu bice bibemerera ubwisanzure mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Bivugwa kandi ko iri tegeko rishya ari ryo rikomeye kurusha andi yose ari mu gihugu.

Hashingiwe ku makuru yavuye mu bushakashatsi bwa Ipsos bwo muri 2023, Si Australia gusa kandi ihangayikishijwe n’imbuga nkoranyambaga mu bakiri bato kuko ibindi bihugu nabyo bikomeje kugerageza uburyo bwiza bwo kugenzura ikoranabuhanga muri iki gihe isi ikomeje kwihuta mu ikoranabuhanga.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Bufaransa, umubare munini w’abakuze (80%) bemeza ko abana bari munsi y’imyaka 14 batagomba kugerageza gukoresha  imbuga nkoranyambaga haba mu ishuri cyangwa hanze yaryo.

Iyi myumvire ariko ntivugwaho rumwe mu Budage kuko 40% batemera ko abana bakwiye kubuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

U Budage nicyo gihugu gifite abantu benshi badashyigikiye iri tegeko.

Imyumvire ku ikoreshwa rya telefone ngendanwa igenda itandukana bitewe n’ibihe kuko hari 36% by’abari mu gisekuru cya Z (Gen Z) bashyigikiye itegeko ryo kubuza telefone ngendanwa mu mashuri. Ku rundi ruhande, abo muri Boomers ni 66%, Gen X bakaba 58% mu gihe ababarizwa muri Millenials ari 53%.