Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje ko guverinoma y’iki gihugu igiye gushyiraho amategeko abuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Minisitiri Anthony asanga iyi gahunda bagiye gutangiza biteze ko izagira umumaro mwinshi ku bana bityo ko bizeye ko mu minsi iri imbere ibi bishobora kuba itegeko ku isi yose mu mpera z’umwaka utaha.
Yagize ati” umushinga ushyiraho iyi gahunda uzashyikirizwa inteko ishinga amategeko mu cyumweru gitaha , ukaba ugamije gukuraho ibyatwangirizaga abana biturutse ku mbuga nkoranyambaga”.
Anthony yakomeje yizeza ababyeyi ko guverinona ya Australia yabatekerejeho kandi yiteguye guhangana n’ibibazo imbuga nkoranyambaga zikomeje kuzanira abana babo.
Gusa guverinoma y’iki gihugu ivuga ko, iri tegeko rishya ritareba abari basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga ahubwo ko nabo, Inteko Ishingamateko iziga neza ku ngamba zabafatirwa ngo nabo ntibasigare.
Ibihugu byinshi ku isi byagiye bigerageza gukumira abakiri bato gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa nta gihugu na kimwe cyari cyarashyizeho ingamba zikakaye nkizashyizweho na Australia,
Zimwe muri izo ngamba harimo kugena imyaka ukoresha imbuga nkoranyamabaga akwiye kuba afite, kugenzura ibyo umuntu yarebye ku mbuga nkoranyambaga, kuzikoresha ari uko umwana ahawe uburenganzira n’umubyeyi n’ibindi.
Umwaka ushize Ubufaransa bwasabye guhagarika abatarengeje imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga aho basabwabwa uruhushya rw’ababyeyi mbere yo kuzijyaho. Si ibyo gusa kuko no muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika hashize igihe kinini leta isaba kampani zifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kuzikumira ku bana batarengeje imyaka 13.
Gusa nubwo ibyo byose byakozwe, ikibazo cyo kubatwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga ku bato kiracyari ingutu mu bihugu byinshi ku isi.
Zimwe mu mbuga zishyirwa mu majwi mu zikomeje kurarura abana bakiri bato ni Facebook, Instragram, Twiter, TikTok, Youtube, imbuga bashakiraho abakunzi nka Tinder n’izindi, ndetse n’imbuga zinyuzwaho amashusho n’amafoto y’urukozasoni.
Zimwe mu ngaruka mbi zo gukoresha imbugankoranayambaga ku bakiri bato harimo ko zishobora guteza umwana gukurana umubabaro n’uburakari , kugutamaza mu ruhame, kwizera ibintu bitabaho cyangwa bitari ibyanyabyo, gutekereza kwigaragaza mu ishusho itari iyanyayo, kwiyahura, kubura ibitotsi, kurwara amaso, kwiyanga no kwifata uko utari, kwigereranya n’abandi n’izindi ngaruka zitandukanye.
Mu isi yose, imibare igaragaza ko abantu miliyari 5 ari bo bakoresha imbuga nkoranyambaga.
