Isuzumamikorere ryakorewe abayobozi 5,277 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda ryagaragaje ko 890 muri bo batagejeje ku bipimo byashyizweho mu miyoborere y’amashuri, bityo bahita basubizwa mu rwego rw’abarimu.
Iri suzuma ryakozwe ku bayobozi b’ibigo by’amashuri, abungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire, rishingiye ku mabwiriza ari muri sitati igenga abarimu yasohotse mu 2024, ateganya ko iri suzuma rikorwa buri myaka itatu, rikanareba n’abayobozi bamaze nibura imyaka itatu mu nshingano zabo.
Isuzuma ryakozwe ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu guhera mu Ugushyingo 2024.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko ku rwego rw’akarere barebaga niba umuyobozi agera ku kazi kandi bita neza ku byo bakora, imyitwarire muri rusange y’abayobozi, n’uburyo umuyobozi akora hagendewe ku nkingi eshanu z’imiyoborere myiza y’ikigo.
Izi nkingi zirimo iy’icyerekezo umuyobozi afitiye ikigo, uko afasha abarimu mu myigishirize, uko afasha abanyeshuri, uko akoresha umutungo w’ikigo, uko akorana n’ababyeyi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru yagize ati “buri muyobozi w’ikigo yabonye amanota ku 100 kuri ibyo bintu”
Akarere kakoze isuzuma koherereje amanota REB, na yo itanga ibizamini bine, birimo ikijyanye n’imiyoborere myiza gikorwa cyanditse, hagamijwe kumenya niba inkingi z’imiyoborere abo bayobozi bazumva. Hakoreshejwe ibishingiye ku ngero z’ibibazo bishobora kubaho, umuyobozi akagaragaza uko yabyitwaramo.
Banasuzumwe ku byerekeye ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza, hanarebwa imitsindire y’ikigo mu myaka itatu ishize.
Dr Mutezigaju ati “Ikigo usanga aho kugira ngo imitsindire y’abana izamuke ahubwo ugasanga imanuka, iyo urebye neza usanga za nkingi eshanu z’imiyoborere myiza hari nyinshi atitaho. Abarimu abenshi usanga ari uko badafashwa, abana ntibafashwe.”
Abagize amanota 70% kuzamura bagumye mu kazi
Amanota yakoreweho ku karere yasubijwe kuri 50% n’ay’isuzumamikorere rya REB ashyirwa kuri 50%. Bivuze ko umuyobozi wagumye mu nshingano ari uwagize 70% kuzamura.
Dr. Mutezigaju ati “Umuntu wagize 69,9% byagaragaye ko adafite ubushobozi buhagije bwo kuyobora ishuri tumuha inshingano zindi z’ubwarimu kuko n’ubundi uba umuyobozi w’ishuri wari umaze imyaka itandatu wigisha.[…] Ni umwarimu, yize kwigisha n’ubundi aragenda yigishe.”
Abayobozi b’amashuri bakorewe isuzumamikorere barimo abungirije bashinzwe imyitwarire 773, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo 1425, abayobozi b’amashuri abanza 1415, n’abayobozi b’amashuri yisumbuye 1664.
Muri 890 basanganywe ubushobozi buke bwo kuyobora amashuri harimo 349 bayoboraga amashuri abanza, bangana na 39,2%. Ni mu gihe 541 basigaye ari bo mu mashuri yisumbuye.
Inyandiko ikubiyemo ibyavuye mu isuzuma igaragaza ko abayobozi 297 bo mu mashuri abanza ari bo byagaragaye ko bazahita bashyirwa mu myanya yo kwigisha ihari, mu gihe mu mashuri yisumbuye abagomba guhita bashyirwa mu myanya yo kwigisha ari 324. Bivuze ko 164 batuzuje ibisabwa byatuma bahita bashyirwa mu myanya.
Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Kugeza mu Ukuboza 2025, mu bigo by’amashuri bya Leta n’ibifatanya na Leta kubw’amasezerano hari harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 3283, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo 1903, na ho abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe imyitwarire bakaba 995.