Perezida Paul Kagame akaba n’umugabo w’ikirenga w’ingabo z’igihu yashimye ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano kubera ubunyamwuga bwabo, ubwitange, ndetse na serivisi zitajegajega mu kubungabunga amahoro y’igihugu, ubusugire, n’umutekano mu mwaka wose wa 2025.
Mu butumwa bwo ku wa 29 Ukuboza yageneye abasirikare bakuru n’abato, abagabo n’abagore ba RDF ndetse n’izindi nzego z’umutekano, Umugaba w’Ikirenga wa RDF yashimiye ubwitange bwabo mu gihugu imbere no hanze yacyo, agaragaza ko kuba maso kwabo gukomeje kuba inkingi ya mwamba mu gukomeza gutuma u Rwanda rutera imbere.
Yagize ati “Kubera umuhate wanyu u Rwanda rukomeje kugira amahoro n’ituze. Igihugu cyacu cyageze ku iterambere rifatika mu nzego zinyuranye, kandi abaturarwanda bashima uruhare rwanyu, rwabafashije gukora ibikorwa byabo by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu batuje kandi batekanye.”
Perezida Kagame yanaboneyeho kugaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zitagaragaje ubwitange mu gihugu gusa ahubwo zabugaragaje no mu mahanga.
Yagize ati: “Mu gihugu cyacu, amakenga mugira mu gucungira umutekano abaturage bacu asigasira ubusugire bw’Igihugu cyacu, n’agaciro ka buri wese umunsi ku wundi.
Mu mahanga, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mukomeza kubaha indahiro yacu yo kurinda ubuzima bwa muntu mu bushobozi, ubumenyi bwose bubonetse n’icyo byasaba cyose.”
Ku bwo kwiyemeza kwabo, yahamije ko u Rwanda rukomeje kuryoherwa n’amahoro n’umutekano, ndetse rwageze ku iterambere rishimishije mu nzego zinyuranye aho Abanyarwanda bashima umusanzu w’Ingabo wabafashije gukorera mu kirere gitekanye ibikorwa by’iterambere.
Yakomeje agira ati: “Nk’uko mperuka kubivuga, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano z’uyu munsi ni zo iteka nifuzaga kugira. Mu gihe cy’umwaka wose, mwakomeje kuba inkingi ya mwamba y’ubumwe, agaciro n’imbaraga bibasha kurinda inyungu z’Igihugu kandi munagaragaza urwego ruhanitse rw’ubudakemwa no gukunda kugikunda.”
Yasabye Inzego z’umutekano z’u Rwanda kwnjira mu mwaka mushya barushaho kwimakaza amahame y’ubudakemwa no kwita ku nshingano biranga ingabo z’u Rwanda.
Ati “Nimucyo dukomeze tube maso duhangana n’imbogamizi zirushaho gukomera ariko tunakomeza guharanira kugera ku ntego dusangiye yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”
Perezida Kagame yabasabye kongera amakenga no kujyana n’impinduka zigezweho zibangamiye ituze ry’abaturage mu gihe bakomeza gukora ku cyerekezo gisangiwe cyo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye kandi ruteye imbere.
