Ibikubiye mu igenamigambi rya miliyari 3.2$ ryo gukuba hafi gatatu ingufu z’amashanyarazi

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), itangaza ko Guverinoma itegenya gukuba inshuro zirenga ebyiri ingufu z’amashanyaraza zikazajyera kuri Megawati(MW) 1,066 mu 2034 bigizwemo uruhare n’ishoramari ryashyizwe mu kubaka ingomero z’amashanyarazi, gutunganya ingufu z’ikomoka ku zuba, ndetse no gutunganya ingufu za nikiliyeri ‘nucléaire’.

Iyi ntego yagaragajwe mu itangazo risoza umwaka REG yashyize ahagaragara, rinagaruka ku ntambwe imaze guterwa mu kongera ingufu z’amashanyarazi mu myaka itanu ishize.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Armand Zingiro, yavuze ko mu myaka itanu ishize ingo zifite amashanyarazi ziyongereyeho 20.87% kuko zavuye ku ngo 64.53% zigera kuri 85.4% uyu munsi.

Zingiro yagize ati: “Mu ngo zifite amashanyarazi, 60.1% ziyakuru ku muyoboro mugari w’igihugu, mu gihe 25.3 % ziyakesha imirasire y’izuba.”

Muri icyo gihe cy’imyaka itanu, ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutanga amashanyarazi bwariyongereye kuko bwavuye kuri MW 238.36 mu mwaka wa 2020/2021 bugera kuri MW 467.14 magingo aya. Hashingiwe ku igenamigambi ry’imyaka icumi rya REG (2024–2034), biteganyijwe ko ubu bushobozi buzagera kuri MW 1,066.

Imishinga y’ingomero z’amashanyarazi ifite umwanya ukomeye

Ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mazi ni inkingi ya mwamba mu rwego rwo kwagura ingufu z’u Rwanda, aho hari imishinga myinshi imwe iri kubakwa, indi iri mu igenamigambi, ndetse n’indi iri gusuzumwa uburyo izashyirwa mu bikorwa.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasura urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43.5 ku wa 21 Ugushyingo 2025

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II rugeze ku cyigero cya 57% rw’ubakwa, byitezwe ko ruzatanga MW43.5. Indi mishinga iri gukorwa harimo Urugomero rwa Rukarara VI ruzatanga MW9.7, rwo rukaba rugeze ku kigero cya 26% rwubakwa, naho urugomero rwa Nyirahundwe ruzatanga MW0.91 rukaba rugeze kuri 71% rwubakwa.

REG yanagaragaje ko umushinga w’urugomero rwa Rusizi III, ugamije gutanga MW206, uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibikorwa byo kuwubaka byatangiye, ariko ko ibibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byose biri kuwukoma mu nkokora.

Hagati aho, hari kwigwa ku y’indi mishinga y’inyongera ishoboka, harimo no kwagura urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka.

REG ati: “Biteganijwe ko ubushakashatsi buzarangira umwaka utaha kugira ngo hamenyekane ubushobozi bw’indi mishanga yinyongera.”

Kongera ingano y’amashanyarazi akomoka ku zuba

Ingufu zikomoka ku zuba ziteganyijwe kugira uruhare mukongera amashanyarazi akenerwa n’igihugu. Imishinga iteganyijwe irimo Mpanga Solar PV izatanga MW30 mu Karere ka Kirehe, umushinga wa Nyabarongo II Solar PV uzatanga MW200, na Izuba CB Energy Rwanda uzatanga MW4.13 MW, hamwe n’indi.

Miliyari 3.2$ zizashorwa mu mishinga

REG ivuga ko nibura miliyari 3.2 z’amadolari azakenerwa mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga y’imyaka 10. Inkunga izakusanywa hifashishijwe inguzanyo zitandukanye, impapuru mpenshwamwenda, ndetse n’inyongera zituruka ku gukumira ibyuka bihumanya ikirere (carbon credits).

Kuvugurura ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Uretse kongera ingufu z’amashanyarazi, u Rwanda ruri gushora imari nyinshi mu kuvugurura ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Imiyoboro y’amashanyarazi yavuguruwe yari ku kigero k’ibilometero 944 mu mwaka wa 2020/21 ariko ubu igeze ku bilometero 1,158.

Muri rusange, igihugu cyubatse imiyoboro y’amashanyarazi igera ku bilometero 38,358.83, irimo imiyoboro ya’ voltage’ iringaniye ingana n’ibilometero 12,645.40, n’imiyoboro ya ‘voltage’ nto ingana n’ibilometero 25,713.43.

Mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gusana imiyoboro y’amashanyarazi bigeze ku kigero cya 67%, mu gihe amashami 37 ya sitasiyo z’amashanyarazi (substations) yubatswe mu gihugu hose kugira ngo ashyigikire ikwirakwizwa ry’amashanyarazi.

Igenamigambi ry’igihe kirekire rigamije kandi kugabanya ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, binyuze mu gusimbuza ibikoresho bifite ubushobozi buke no kwagura amasoko y’ingufu z’amashanyarazi. Guverinoma kandi iteganya ko buri muturarwanda wese azaba agerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu mwaka wa 2029.

Ni mugihe kandi, guverinoma iteganya gushyiraho ingufu za nikiliyeri zifite ubushobozi bungana na 110 MW mu myaka icumi iri imbere, ibikorwa byatangiye muri uyu mwaka.

Byitezwe ko mu 2034 u Rwanda ruzaba rufite Megawati 1,066 z’amashanyarazi