Muhanga: Bamwe mu banyeshuri barishimira gahunda nzamurabushobozi mu myigire 

Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Muhanga batsinzwe amasomo amwe n’amwe barishimira gahunda nzamurabushobozi mu myigire kugira ngo bazatangire amasomo muri Nzeri bari ku rwego rumwe n’abandi.

Gahunda nzamurabushobozi yateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) hagamijwe gukomeza uburezi mu gihe cya COVID-19, iza gukomeza kwifashishwa mu gufasha abana bari hasi mu mitsindire mu gihe cy’ibiruhuko binini.

Hakizimana Aimable wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Munyinya (G.S Munyinya), yatsinzwe Imibare n’Icyongereza bituma hafatwa icyemezo cyo kumusubirishamo aya masomo.

Hakizimana agira ati “Nkimara kumenya ko natsinzwe amasomo y’ingenzi nagize ubwoba, ariko ubuyobozi bw’ishuri butumenyesha ko hari amahirwe yo kwiga muri ibi biruhuko nkazayasubiramo bikanampa amahirwe yo kuzimuka nk’abandi.”

Uyu munyaeshuri akomeza ashimira MINEDUC yatekereje gushyiraho iyi gahunda, kuko yakemuye ikibazo cyari gihangakishije cy’idindira rya bamwe mu banyeshuri batabaga babashije gutsindira rimwe n’abandi.

Uwineza Immaculée wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabisindu (G.S Nyabisindu) avuga ko iyo iyi gahunda itabaho byari kongera umubare w’abanyeshuri bareka  ishuri.

Ati “Buriya iyo bagusibije rimwe kabiri gatatu, ishuri byarangira uritaye rwose. Barakoze kubitekerezaho bafasha ababa batarabashije gutsindira ku rugero rumwe n’abandi.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, umwaka ushize yatangarije ikinyamakuru gikorera kuri Murandasi Igihe.com ko iyo gahunda yatumye abanyeshuri bamenya amasomo bari baratsinzwe ndetse ituma abanyeshuri benshi bimuka.

Yagize ati “Iyi gahunda twakoresheje mu mwaka ushize mu biruhuko (2024), aho abanyeshuri ibihumbi 425, bagombaga gusibira, ariko noneho mu kuyitangiza iza gutanga umusaruro, aho 63,8%, babashije kwimuka kandi barashoboraga gusibira.”


Yakomeje avuga ko iyo gahunda yakomeje gutanga umusaruro mu mwaka w’amashuri 2024/2025, aho yahabwaga n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’abiga mu yisumbuye bo mu myaka ya gatatu n’uwa gatandatu bazakora ibizamini bya Leta.


Ati “Mu mpera z’icyumweru abatarabashije gutsinda neza baritabira, abarimu bakabafasha, natwe tukabona ko bitanga umusaruro.”


Yongeyeho ko iyo gahunda yitezweho kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri no kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange. Biteganyijwe ko gahunda Nzamurabushobozi izarangira mu mwaka wa 2027, itwaye arenga miliyari 10.3 Frw. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 yagenewe miliyari 3,957,300,000 Frw.

Umwanditsi: Niyoshema Ferdinand