Nyirabazungu Clemantine wo mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda ho mu Karere ka Nyagatare ni umwe mu babyeyi bafite umwana wavuwe n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi.
Uyu mubyeyi avuga ko uburwayi bw’amaso umwana we yari abumaranye imyaka 10 kuko bwatangiye afite imyaka ine. Icyakora ngo muri iyo myaka yose ntiyigeze amenya ikigero ubu burwayi buriho kuko we yabufataga nk’ubudakomeye.
Aragira ati: “Kuva ku myaka ine umwana yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kutabona neza. Yajya kureba nk’ikintu agakingaho akaboko, wamutuma ikintu ukabona ari kukireba ariko akagenda akabakaba, tukavuga ngo ari kwijijisha, ariko nawe akihagararaho ngo ameze neza.”
Nyirabazungu yongeraho ko, uko Sibomana Theogene yagendaga akura yakomeje kubona birushaho kuba bibi, atangira kugaragara nk’urwaye umurari. Bityo “yajya kukureba akajisho kamwe akagahumisha, tukamuserereza tuti ese iryo jisho riri kureba?”, akihagararaho ati “yego nyine.”
Byarakomeje no mu ishuri, aho byamugizeho ingaruka agasibira cyane, kugeza ubwo umwaka umwe yawizemo hafi imyaka itatu, aho ubu ari kwiga mu wa kane, kandi abo batangiranye bageze mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Nubwo Nyirabazungu yari yaramenye ko umwana atabona neza, kumujyana kwa muganga byamubereye ihurizo kubera ubushobozi buke.
Yagize ati: “Ibyo kumujyana kwa muganga nabanje no kubitinya. Nyuma nza kumva ko hari abaganga baturutse i Kabgayi baraza gusuzuma ku bitaro by’i Gatunda. Mpita mujyanayo, banyohereza i Kabgayi banampa amakuru ko hari umushinga uzamfasha kuvuza umwana wanjye nta mafaranga ntanze.”
Imbamutima za Nyirabazungu ufite umwana wavuwe n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi
Igihe cyarageze, uyu muryango ujya i Kabgayi maze uyu mwana avurwa ku buntu, nk’uko Nyirabazungu nyina w’uyu mwana yabihamirije ICK News.
Ati: “Twageze ku bitaro baramukurikirana, baramusuzuma bambwira ko bagiye kumwoza amaso. Nta mpungenge nagize, kuko numvaga umwana wanjye bagiye kumugirira neza”.
Ubwo Sibomana Theogene yari ajyanywe aho bari bumukorere operasiyo, Nyirabazungu yasigaye afite ubwoba ariko yishyiramo akanyabugabo.
Aragira ati: “Mbonye bamujyanye naravuze nti muganga aramuvura akire, ariko hari ukuntu yaje gutindamo gake, nkabona abandi bari gusohoka agasigaramo. Ntangira kuvuga nti ‘ko ubanza umwana wanjye byahindutse ukundi?’ Numvise akoba kanyishe bigera ubwo mbaza abantu twari twegeranye nti ‘namwe byatinze gutya?’”
Nyirabazungu akimara kubona umwana we bamupfukuye yabaye nk’ubonekewe
Nyuma y’uko uyu mubyeyi bamuzaniye umwana we akabona yakize, ibyishimo byaramusaze. Maze aboneraho gushimira Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi n’umushinga See You Foundation bamufashije kuvuza umwana.
Ati: “Icyo nabwira abaganga, Imana ibahe umugisha, ibakomeze mu kazi kabo. Ibakomereze ingabire zo gukurikirana abantu bababaye n’abatishoboye, cyane ko hari n’abafite ubushobozi ariko kubera imyumvire ya giturage ntibabashe kugera aha. Nabasaba nabo kujya mubigisha.”
Si umubyeyi gusa ahubwo na Sibomana yaratunguwe
Mu kiganiro na ICK News Sibomana wavuwe n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi yavuze ko nyuma yo kuvurwa yutunguwe n’impinduka yabonye mu mirebere ye.
Ati”Bakimara kunyogereza amaso nabonye ibintu bitangaje aho nasomaga bingoye ntangira kuhasoma kuburyo bworoshye , nkareba umuntu nkamenya uwo ariwe kandi mbere narabanzaga gukinga ukuboko ku ijisho cyangwa se nkahumisha ijisho rimwe kugira ngo mbashe gusoma neza.
Uyu mwana avuga ko kubera ko igihe k’ibizamini ku ishuri cyari cyegereje yahise agira amatsiko yo kujya mu ikaye ngo asome asanga ibintu bimwegereye ntabasha kubisoma neza . icyo gihe abaganga baramusuzumye bamubwira ko bizagenda bigenda neza buhoro buhoro ariko banamumara impungenge bamubwira ko baramuha amadarubindi amufasha gusoma neza ibintu bimwegereye kugira ngo azabashe gukora ibizamini neza.
Dr. Livin Uwemeye, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, wanavuye uyu mwana avuga ko basanze arwaye ishaza aho kuba umurari. Agaruka kuri iyi ndwara byumwihariko, yemeza ko ikunze gufata abageze mu zabukuru, ariko hakaba n’abayivukana cyangwa bakayirwara bakiri bato.
Ati: “Tumaze kumusuzuma no kwemeza ko arwaye amashaza twaramubaze, turayoza, dushyiramo insimburangingo. Ubu arareba neza nk’uko twari tubyiteze kandi twizeye ko no mu ishuri azatsinda neza.”
Mu butumwa bwe, Dr. Uwemeye asaba abafite aho bahurira n’uburere ndetse n’uburezi bw’abana kwita ku miterere y’imibiri yabo byumwihariko igice cy’amaso kuko gifatiye runini umuntu muri rusange.
Ati: “Nkunda kubwira ababyeyi, abarimu, n’abaganga bakora mu nzego z’ubuvuzi z’ibanze ko umwana ari umuntu ugomba gukurikiranwa mu buzima bwe bwose, cyane cyane kumenya niba areba neza kuko iyo ahumye ubuzima bwe buba bugiye mu kaga ko kutabona.”
Akomeza agira ati: “Nicyo gituma dukangurira ababyeyi kwitegereza umwana, yabona hari ikitagenda bakagana muganga, agasuzumwa. Niba afite ikibazo kigakurikiranwa hakiri kare kuko iyo bitinze umusaruro uba muke, ariko iyo umuntu yisuzumishije kare ubuzima bugenda neza.”
Uyu mushinga wo gutanga ubuvuzi budaheza ku bana bari munsi y’imyaka 18, See You Foundation, ikoranamo n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ukomeje gutanga umusanzu ufatika mu gukumira ubuhumyi, ubukangurambaga, gutanga amadarubindi ku bayakeneye ndetse no kuvura izindi ndwara zifata amaso.