Papa Leo XIV yasabye abakristu gukomeza gusabira isi amahoro, by’umwihariko imiryango iri kunyura mu mibabaro iterwa n’intambara n’ibikorwa by’urugomo.
Yabivugiye mu isengesho rya Angelus ryabereye mu mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican, kuri iki Cyumweru, tariki ya 28, Ukuboza 2025, umunsi Kiliziya ihimbaza Umuryango Mutagatifu wa Yezu, Mariya na Yozefu.
Yagize ati: “Tumurikiwe na Noheri ya Nyagasani, reka dukomeze gusengera amahoro. Uyu munsi, cyane cyane, dusengere imiryango ibabaye kubera intambara, abana, abasaza n’abakecuru, ndetse n’abatishoboye kurusha abandi. Reka twese hamwe twiyambaze umuryango mutagatifu w’i Nazareti.”
Mu nyigisho ye, Papa yagaragaje uburyo imiryango ya Gikristu ishobora kuba umucyo muri sosiyete dutuyemo, itarangwamo gusa n’intambara, ahubwo inarangwamo n’ubwigunge n’amakimbirane, ibyo yahuje n’urugendo Umuryango Mutagatifu wakoze uhungira mu Misiri nyuma y’ivuka rya Yezu, kugira ngo wirinde itotezwa ry’umwami Herodi.
Ati: “Ikibabaje ni uko isi ihora ifite ‘Herode’, imyizerere yayo yo gutsinda uko byagenda kose, imbaraga zikoreshwa nta burenganzira bwubahirizwa, n’ubuzima bugaragara ko bworoshye ariko ari ubusa kandi butagira ishingiro, kandi akenshi itanga ikiguzi muburyo bwo kwigunga, kwiheba, amacakubiri n’amakimbirane.”
Yakomeje agira ati: “Ntitukemerere ibishuko nk’ibi kuzimya umuriro w’urukundo uri mu miryango ya gikristu.”
Ahubwo yahamagariye imiryango gukunda no kurengera indangagaciro z’Ivanjiri binyuze mu gusenga, kwakira amasakaramentu cyane cyane irya Penitensiya n’Ukarisitiye, no guteza imbere “urukundo rwiza, ibiganiro byuzuye ukuri, ubudahemuka, n’ubworoherane ndetse n’ibikorwa n’amagambo byiza bikagaragara mu buzima bwa buri munsi.”
Yasabye Abakristu kuba “urumuri rw’amizero” no kuba “ishuri ry’urukundo ndetse n’igikoresho cya agakiza mu biganza by’Imana.”
Inyigisho ya Papa yashingiye ku Ivanjili y’uyu munsi yo muri Matayo, aho uyu mwanditsi w’Ivanjiri asobanura uko umumalayika yaje yigaragarije Yozefu akamutegeka guhungira mu Misiri, kuko Umwami Herodi yashakaga Umwana Yezu ngo amwice.
Papa yasobanuye Herodi “nk’umuntu w’umugome utagira impuhwe,” uba mu bwigunge bukabije kandi uterwa ubwoba no gutakaza butegetsi bwe.
Papa abisobanura agira ati: “Mu bwami bwe, Imana ikora igitangaza gikomeye mu mateka, aho amasezerano yose ya kera y’agakiza asohozwa, ariko ntashobora kubibona kuko ahumwe amaso n’ubwoba bwo gutakaza intebe ye, ubutunzi, n’icyubahiro cye”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo yasabye Nyagasani, abinyujije kuri Mariya na Yozefu, gusabira umugisha imiryango y’isi yose, kugira ngo, ikurikije urugero rwa Kristu, “ibe ku bantu bose ikimenyetso gifatika cy’uburyo Imana ibaho ndetse n’urukundo rwayo rudashira.”
