Umuririmbyi Ishimwe Vestine yaciye amarenga yo gutandukana n’umugabo we

Umuririmbyi w’ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yaciye amarenga yo gutandukana n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo, nyuma yo gushyira ubutumwa kuri Instagram bugaragazakutanyurwa n’ubuzima abayemo, ndetse anicuza ibyemezo yafashe mu gihe cyashize. 

Muri ubwo butumwa yasangije abamukurikira,yagize ati: “Uyu munsi ubuzima mbayemo ntabwo ari bwo nahisemo. Mbayeho nabi, kandi ibi ntabwo ari byo nkwiye. Nzi ko nafashe icyemezo kibi, ariko byose Imana ibyemera kugira ngo twige.

Yongeyeho ati: “Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo yangize ubuzima bwange”

Uyu muririmbyi yakomeje avuga ko ubutaha azabanza kumenya neza uwo bazabana, umuryango we ndetse n’ibimwerekeyeho byose. 

Ati:”Undi mugabo nzahitamo kubana nawe, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we, menye na buri kimwe cyose kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”

Ubu butumwa bwashyize benshi mu rujijo, bakeka ko ashobora kuba yatandukanye cyangwa agiye gutandukana n’umugabo we ukomeka mu gihugu cya Burkina Faso.

Aba bombi bamaze igihe kigera ku minsi 136 gusa barushinze, ubukwe bwabo bukaba bwaravuzwe cyane mu itangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga, bitewe n’uko uwo mugabo yarushaka imyaka myishi Ishimwe.