Guverinoma y’u Rwanda yatangije imirimo yo kubaka laboratwari nshya y’icyitegererezo yo ku rwego rwa gatatu ‘Biosecurity Level 3’, izajya ikoreshwa mu gusuzuma no kugenzura indwara zituruka ku nyamaswa zishobora kwandurwa n’abantu. Umushinga uzatwara arenga miliyoni $24, ni ukuvuga hejuru ya miliyari 34 z’amafaranga.
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigega mpuzamahanga cya Banki y’Isi gishinzwe gukumira ibyorezo (Pandemic Fund) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibikorwa byo gutangiza imirimo yo kubaka iyi nyubako byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, bibera kuri Sitiyo y’Ubushakashatsi ya Rubilizi iri Kigali. Byitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ndetse n’abandi.

Abayobozi n’abandi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka laboratwari ipima indwara zikomoka ku nyamaswa
Iyi laboratwari nshya izaba iri ku rwego rwisumbuye ku yari isanzwe kuko izaba iri ku rwego rwa gatatu. Iyari isanzwe yari ku rwego rwa kabiri ikaba itashoboraga kuzuza ibisabwa ngo igere ku rwego rwa gatatu ruyemerera kazajya ipima indwara zituruka ku nyamaswa zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Iyi izajya ifatirwamo ibipimo by’ibishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu n’inyamaswa cyangwa aho abantu batuye.
Kugira ngo Laboratwari ishyirwe ku rwego rwa gatatu, igomba kuba hari urwego rwayishyizeho, yarabiherewe uburenganzira, ikemezwa, igahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge, ku buryo hari indwara yemererwa gukorera isuzuma, kubera ko iba ifite ibikoresho n’abantu babifitiye ubushobozi.
Muri iyi laboratwari hazajya hafatirwamo ibipimo by’indwara zitajyaga zipimwa mu yari isanzwe. Izi zirimo n’indwara z’ibisazi by’imbwa (Rabies), bisaba ubwirinzi buhambaye mu kuzipima.
Gufata ibyo bipimo byajyaga bitwara amasaha 48 kugira ngo haboneke ibisubizo, gusa bizajya bitwara amasaha 24.
Iyi laboratwari izaba ifite ubushobozi bwo kubona ibisubizo no ku bipimo byazanywe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba cyangwa mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo kwitegura indwara z’ibyorezo.
Yagize ati: “Iyi laboratwari izongera cyane ubushobozi bwacu bwo gukumira, gutahura no guhangana n’ibyago by’indwara hakiri kare, cyane cyane izituruka ku matungo zikagera ku bantu, kandi zigashyira mu kaga ubuzima rusange n’ubukungu bw’igihugu.”
Yagaragaje ko laboratwari iriho ubu imaze hafi imyaka 40 ibayeho kandi itagifite ubushobozi bujyanye n’igihe.
Ati: “Iyi nyubako igiye gusimbura iyari isanzwe yubatswe mu 1983, hashize hafi imyaka 40.” Yongeyeho ko ibikorwa byo gutangira kuyubaka byamaze gutangira binyuze mu kugura ibikoresho bizifashishwa.
Minisitiri w’Ubuzima akaba n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Pandemic Fund, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibihe by’ibyorezo byabayeho mu bihe byashize nka Covid-19, mpox na Marburg byagaragaje ko u Rwanda rukeneye uburyo buhuza amakuru mu gucunga no gukurikirana indwara.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
Yagize ati: “Hari igihe twajyanaga bimwe mu bipimo hanze kugira ngo bisuzumwe. Ibisubizo byabaga bihenze kandi bigatinda, gutinda nk’uku kugakomeza gutuma abantu benshi bandura. Icyo kibazo kizakemurwa n’iyi nyubako nshya. Laboratwari kandi izongera ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima.”
Yashimangiye ko iyi nyubako izagira inyungu ku rwego rw’isi. Ati: “Iyi laboratwari yo gutahura indwara, ubu bushoramari turi gukora hano, si ubw’u Rwanda gusa. Ni ubwa buri wese ku isi.”
Umuyobozi wa Pandemic Fund, yateye inkunga ishyirwaho ry’iyi laboratwari, Priya Basu, yavuze ko izanafasha guhangana n’ikibazo cy’imiti itakibasha kuvura indwara.
Ikigega Pandemic Fund, cyashinzwe mu 2022, gitera inkunga ishoramari ry’ingenzi rigamije kongerera ubushobozi bwo kwirinda, kwitegura no guhangana n’ibyorezo ku rwego rw’igihugu, urwego rw’akarere ndetse n’isi yose, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibifite ubushobozi buringaniye.


Igishushanyo mbonera cya laboratwari izubakwa
Amafoto: Minisiteri y’Ubuzima