OIP-1.jpg

Ubushinwa ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika

Ubushinwa bwamaze kwigaranzura Uburusiya bwari buri ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Izi ntwaro ahanini ziganjemo utuduge tutagira abapilote, roketi, imbunda ziremereye, imodoka z’imitamenwa, indege, imbunda nto, amasasu, misile, ibikoresho mu isanzure, radar n’ibikoresho by’intambara by’ikoranabuhanga, ziri koherezwa mu bice by’intambara nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ethiopia, Sudani y’Amajyepfo, Sudani n’ahandi henshi.

Mu kiganiro na France 24, Earl Conteh-Morgan, inzobere mu mubano w’u Bushinwa na Afurika muri Kaminuza ya South Florida avuga ko ubukungu bw’u Bushinwa bwatangiye kuganza muri Afurika ndetse Ubushinwa bukaba bwarakomereje uku kwiganza mu kwagura ibikorwa byabo mu bijyanye n’umutekano.

Nibura ibihugu 21 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byakiriye intwaro nyinshi ziturutse mu Bushinwa hagati ya 2019 na 2023, nk’uko bitangazwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku mahoro (SIPRI).

Bikekwa ko igisirikare cy’ibihugu 7 mu 10 by’Afurika nibura gikoresha imodoka z’imitamenwa zikorwa n’Ubushinwa, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru gikunze gutangaza inkuru za gisirikare.

Ibi bifatwa nk’isoko y’inyungu ku Bushinwa, aho abacuruzi babwo bagurisha intwaro ku bihugu bya Afurika ku giciro gito, kandi bigafasha Leta ya Beijing gukomeza gukwirakwiza ingufu zayo.

Paul Nantulya wo mu Kigo cy’ubushakashatsi ku mutekano muri Afurika yabwiye The Economist ko kugurisha intwaro bigamije gutuma u Bushinwa bugaragara nk’umufatanyabikorwa mwiza, bityo ko Ubushinwa bufite umupangu mugari.”

Gusubira inyuma k’Uburusiya mu bijyanye no kugurisha intwaro muri Afurika byatewe n’ibihano mpuzamahanga bifitanye isano n’intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine n’uburyo bwo gushyigikira ingabo z’Uburusiya kugira ngo zitabura ibikoresho.

Oluwole Ojewale, umushakashatsi wo muri Nigeria ukorera Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mutekano, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko indi mpamvu ibihugu bya Afurika bigana Ubushinwa ku ntwaro ari uko ubucuruzi n’u Bushinwa butagengwa n’amategeko mpuzamahanga ajyanye n’icuruzwa ry’intwaro ‘International Traffic in Arms”

Danilo Delle Fave, inzobere ku mutekano w’u Bushinwa akaba n’umushakashatsi mu Kigo cyigenga cy’ubushakashatsi ku mutekano wa Verona, yabwiye France 24 ko Ubushinwa bwakunze kwibanda ku gukorana ubucuruzi n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati gusa ko kuri ubu bugamije kwinjira mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika aho ingufu z’u Bufaransa ziri kugenda zigabanuka.

Ibi bigaragazwa n’uko muri Kanama 2023, uruganda runini rukora intwaro mu Bushinwa rwitwa Norinco rwafunguye biro nshya y’ubucuruzi muri Senegal.

Iki kigo, gitanga intwaro nto, imbunda ziremereye n’imodoka z’imitamenwa, cyari gisanganywe ibiro muri Angola, Nigeria na Afurika y’Epfo, kandi hari gahunda yo gushinga ibindi biro muri Côte d’Ivoire no muri Mali.

Uku kuza kwa Norinco muri Senegal byerekana ko Ibigo by’Abashinwa bifite ubushobozi bwo kubyaza amahirwe ibihe bidasanzwe nk’uko Luke Patey, inzobere mu mubano w’ubukungu bw’u Bushinwa mu Kigo cy’Ubushakashatsi mpuzamahanga cya Danish Institute for International Studies, yabibwiye France 24.

U Bushinwa bwari busanzwe bugurisha intwaro ku bihugu nka Nigeria na Sudani bifite umutungo kamere w’ubutunzi bwinshi. Amasezerano y’intwaro muri ibyo bihugu yatumye u Bushinwa bubona uburyo bwo kwinjira mu bucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Amasezerano y’intwaro ahendutse y’Abashinwa akunda kuza ari kumwe n’uburyo bworoshye bwo gutanga inguzanyo, ubufatanye mu bya gisirikare no guhugura abasirikari

U Bushinwa kandi buzwiho gutanga intwaro nk’impano hagamijwe kunoza andi masezerano cyangwa kuzamura umubano n’ubucuruzi. Urugero rutangwa ni urwo muri 2023 aho Leta ya Beijing yahaye Zimbabwe ibikoresho by’agaciro ka miliyoni $28 by’igisirikare.

Igisirikare ry’Ubushinwa (PLA) hamwe n’ibigo by’abikorera mu by’umutekano by’Abashinwa nibyo bigira uruhare mu gutanga izo ntwaro. Igisirikare gitanga intwaro mu gihe ingabo n’ibigo by’umutekano by’abikorera bitanga amahugurwa n’ubufasha mu gusana ibyo bikoresho kandi byose bikaba biri mu masezerano y’ubugure nk’uko bitangazwa na www.geopoliticalmonitor.com

Inzobere mu by’umutekano zigaragaza ko uku kwiyongera kw’intwaro z’Abashinwa byongereye amakimbirane yari asanzwe ariho.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads