Muhanga: Ishuri Ahazaza ryagaragaje umusaruro mwiza mu bizamini by’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga

Ishuri ‘Ahazaza Independent School’ riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga ryongeye kugaragaza umusaruro mwiza mu bizamini mpuzamahanga by’Igifaransa bizwi nka ‘Diplôme d’Études en Langue Française (DELF)’

Ibisubizo by’uyu mwaka bigaragaza ko mu banyeshuri bitabiriye; abanyeshuri 33 bagize amanota kuva kuri 90% no hejuru yayo, 40 bagira hagati ya 80% na 89%, abanyeshuri 15 bagira hagati ya 70% na 79%, 9 bagira hagati ya 60% na 69%, mu gihe abanyeshuri 2 babonye amanota ari hagati ya 50% na 59%.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko butewe ishema n’umusaruro wavuye muri ibi bizamini byakozwe muri Gicurasi 2024.

Flavien Muhire, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri ryigenga ry’Ahazaza

Flavien Muhire, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri ryigenga ry’Ahazaza, avuga ko umusaruro w’abanyeshuri muri iki kizamini wagaragaje ko bageze ku rwego rwiza ndetse bikanabatera imbaraga zo kurushaho kunoza ubumenyi buhabwa abanyeshuri biga ku kigo abereye umuyobozi.

Fabrice Karakura, umwarimu w’Igifaransa mu Ishuri Ahazaza, yagaragaje ibyishimo yatewe n’intsinzi y’abanyeshuri.

Ati “Ndishimye cyane ku bw’amanota y’indashyikirwa abanyeshuri bacu bagize mu bizamini bya DELF. Amanota meza y’umuntu agaragaza umwete aba yarashyize mu myigire ye ndetse n’ubwitange bwe. Ibi rero ni ikimenyetso cy’imbaraga zashyizweho n’ubuyobozi bw’ishuri, abarimu ndetse n’ababyeyi. Ibi bigaragaza ko iyo wiga ushyizeho umwete kandi ukabyaza umusaruro ubufasha uhabwa, ibintu byiza bishobora kugerwaho.”

Dr. Marie Paul Dusingize, Perezida w’ababyeyi barera mu Ishuri Ahazaza, nawe yashimiye uruhare rwa buri wese mu ntsinzi y’abana babo.

Ati “Twebwe nk’ababyeyi, dutanze dushimiye cyane abantu bose bagize uruhare mu gutsinda kw’abana bacu. Dushimiye abarimu n’abakozi b’ishuri ku bwitange bwabo buhoraho. Kubera umwete wabo, abana bacu babashije kugira amanota ashimishije cyane. Twishimiye cyane ubufatanye bw’umuryango w’ishuri.”

Isuzuma rya DELF ritangwa na Minisiteri y’Uburezi y’u Bufaransa, hagamijwe gupima ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa ku bantu batavuga uru rurimi kavukire.

Ni ikizamini kigizwe n’ibyiciro byinshi, kuva ku rwego rwa A1.1 ku batangizi kugeza ku rwego rwa C2 ku bafite ubumenyi buhambaye. Muri iri suzuma harebwa ubushobozi mu kumva, gusoma, kwandika, no kuvuga.

Kugira impamyabushobozi ya ‘DELF’ ntibigaragaza gusa ubumenyi bw’ururimi ahubwo binatanga amahirwe yo gukomeza amashuri, kubona akazi, ndetse n’ubumenyi ku rwego mpuzamahanga.

Abanyeshuri bafite iyi mpamyabumenyi baba bafite amahirwe yo kwiga mu gihugu icyo aricyo cyose gitanga porogaramu yigishwamo mu Gifaransa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads