Abarimu biga muri kaminuza zinyuranye mu gihe cy’ibiruhuko bari mu gihirahiro kuko batazi uko bazafatanya gahunda nzamurabushobozi no kwiga.
Gahunda nzamurabushobozi yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi mu Rwanda (REB) hagamije kongerera ubushobozi no gutanga amahirwe ku bana batashoboye kwimuka muri uyu mwaka w’amashuri ushize.
Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa ku banyeshuri bo mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, izashyirwa mu bikorwa n’abarimu basanzwe bigisha abo bana batsinzwe Ikinyarwanda, Imibare n’Icyongereza.
Nubwo iyi gahunda ari nziza, cyane cyane ku bana ndetse n’ababyeyi babo bifuza ko abana bagira ubumenyi bufatika bakazamuka mu kindi cyiciro, hari imbogamizi ikomeye ku barimu basanzwe bigisha mu byiciro byavuzwe haruguru ariko nabo basanzwe biga muri za kaminuza mu gihe cy’ibiruhuko mu rwego rwo kongera ubushobozi cyane cyane ku mwuga wabo w’uburezi.
Ikijyanye n’imbogamizi ku myigire yabo cyagaragajwe na bamwe mu barimu biga muri za kaminuza mu gihe cy’ibiruhuko. Ni mu kiganiro ICK News yagiranye na bamwe muri bo.
Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ikibazo dufite ni uko iyi gahunda nzamurabushobozi idusaba ko tujya ku mashuri ku bantu bigisha icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza none byagonganye n’uko tuba turi ku ishuri kuko twiga mu kiruhuko. Ubu rero dufite impungenge kuko turimo kubona ko kwiga kwacu bigiye guhagarara kandi twaramaze no kwishyura amafaranga y’ishuri muri kaminuza.”
Yakomeje avuga ko iyo babajije abashinzwe uburezi mu bice basanzwe bakoreramo, babwirwa ko utazitabira iyi gahunda azirukanwa.
Ati “Ubu dufite ubwoba ko tuzabura akazi, abandi twabuze icyo twakora niba tureka kwiga cyangwa se niba tureka akazi tukiga byatuyobeye. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi wenda REB ikareba uko yadufasha amasomo yacu akagenda neza nta gihunga kuko abayobozi b’ibigo bari kutubwira ko tuzirukanwa.”
Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri aganira na ICK News yavuze ko na bo batazi umwanzuro w’iki kibazo kuko bo bafite ibwiriza ry’uko abarimu bigisha abo bana ari bo bazi ikibazo bafite kandi babihuguriwe, bityo ko ari bo bagomba kubigisha uko byagenda kose.
Ati “Umwarimu wigisha umwana ni we uzi ikibazo afite, niyo mpamvu ari we ugomba kumwigisha kugira ngo azamure urwego rwe. Twe dufite ibwiriza ko tugomba kumenya neza ko uwo mwarimu yigishije. Ibindi by’uko yabigenza, si umwanzuro wacu kuko natwe ni ibwiriza duhabwa kandi tugomba gukurikiza.”
Ku ruhande rwa kaminuza zigisha abarimu mu gihe cy’ibiruhuko, bavuga ko biteguye kwicarana n’inzego bireba bagashaka umuti w’ikibazo mu gihe baba bagejejweho iyo mbogamizi.
Mu magambo make, Rev. Dr. Habarurema Viateur Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ry’Ubuhanzi n’Ubumenyi Mbonezamubano (PIASS) yagize ati “Dufite gahunda yo kwigisha mu biruhuko ariko nta kibazo na kimwe turagezwaho n’abanyeshuri kigendanye n’imbogamizi z’uko batabasha kwiga bitewe na gahunda nzamurabushobozi yashyizweho na REB. Nituramuka tugejejweho icyo kibazo, tuzicara tugishakire umuti.”
Ibi kandi binahurizwaho na Dr. Niyonzima Eliezer Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi na we uvuga ko abanyeshuri bataragaragaza icyo kibazo gusa ko biteguye kubafasha mu gihe byaba bigaragaye ko ari ikibazo.
Ati “Ntabwo abanyeshuri bacu batugejejeho icyo kibazo, gusa iyo bibaye ikibazo turabareka bakajya gukora akazi kabo hanyuma ya masomo batize bakayiga nyuma! Hari nubwo tubona abasigaye ari benshi, tukabahuza tukaba twabashakira uko biga ya masomo bacitswe mu mpera z’icyumweru iyo ari itsinda rinini rihuje ikibazo. Ariko kugeza uyu munsi, abo bantu ntabo dufite, niba banahari dushobora kuba tudafite benshi kuko ntabwo icyo kibazo bakitugejejeho.”
Mu gushaka umucyo kuri iki kibazo ICK News yavugishije Madamu Murungi Joan, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho (CTLR) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) avuga ko umucyo kuri cyo watangwa n’Umuyobozi mukuru wa REB.
Umunyamakuru wa ICK News yagerageje guhamagara kuri telefoni Umuyobozi wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, gusa mu nshuro zose nta n’imwe yitabye telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije. Nabasha kugira igisubizo atanga, ICK News izabagezaho icyo gisubizo.
Kuva tariki ya 29 Nyakanga 2024, nibwo hatangijwe iyi gahunda nzamurabushobozi hagamijwe gutanga ubufasha bw’inyongera ku banyeshuri batashoboye kugera ku rwego rukwiye mu myigire yabo, aho bahabwa ubufasha bwihariye bitewe n’aho buri wese agifite ikibazo cyane cyane mu isomo ry’Ikinyarwanda, Imibare n’Icyongereza.
Ni Gahunda ireba abana bose bagize amanota ari munsi ya 50% mu isuzumabumenyi bahawe. Abanyeshuri nibarangiza ayo masomo, bazongera gukoreshwa isuzumabumenyi kugira ngo uritsinze yimurwe mu mwaka ukurikiyeho. Biteganyijwe ko iyi gahunda izasozwa muri Kanama 2024.