U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cya ‘GovTech’

U Rwanda rwatsindiye igihembo mpuzamahanga cya Serivisi nziza za Leta ku Isi (Best Government Service in the World) mu bihembo bya GovTech Prize 2026, rubikesha Irembo, urubuga rwa rw’ikoranabuhanga rutuma abaturage babona serivisi nyinshi za Leta binyuze kuri murandasi.

Icyo gihembo cyatanzwe mu nama mpuzamahanga y’Imiyoborere (World Government ushinzwe Politiki n’Ubufatanye muri Irembo.

Igihembo cya GovTech gihabwa guverinoma zikoresha ikoranabuhanga mu kunoza itangwa rya serivisi za Leta, kuzegereza abaturage no kongera imikorere myiza yazo, nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Irembo yashimiwe kuba yarahinduye uburyo abaturage babonamo serivisi za Leta, ishyira ku rubuga rumwe rwa murandasi inzira zakorwaga mu ntoki kandi zafata igihe kinini.

Irembo yatangijwe mu 2015, ni urubuga rw’igihugu rw’imiyoborere hifashishijwe ikoranabuhanga rwakozwe na Irembo Ltd ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Uru rubuga rutuma abanyarwanda n’abaturarwanda babona serivisi za Leta hifashishijwe telefoni cyangwa mudasobwa.

Binyuze kuri Irembo, abayikoresha bashobora gusaba serivisi zitandukanye zirimo icyemezo cy’amavuko, impushya zo gutwara ibinyabiziga, serivisi z’ubutaka, inyandiko zirangamimerere kwishyura ubwisungane mu kwivuza, viza, n’inyandiko,n’izindi. Kwishyura bikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga burimo Mobile Money, amakarita ya banki n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Uru rubuga rwashyizweho hagamijwe kugabanya imirongo miremire mu biro bya Leta, kunoza imikorere n’imiyoborere iboneye, ndetse no korohereza abaturage kubona serivisi za Leta, by’umwihariko abatuye mu bice bya kure.

Uyu munsi, Irembo ihuza inzego nyinshi za Leta kandi igakoreshwa n’ababarirwa muri miriyoni, ikagira uruhare rukomeye muri gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha ikoranabuhanga no gutanga serivisi za Leta zinoze, zishingiye ku baturage.