Indwara zititaweho uko bikwiye (Neglected Tropical Diseases – NTDs) zikomeje kuba zimwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko abantu bagera kuri miliyari 1.4 ku isi yose bakeneye ubufasha bwo kwirinda no kuvurwa izi ndwara.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, u Rwanda rwihaye intego yo kuzirandura burundu bitarenze umwaka wa 2030, rushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byo kuzirwanya. Mu Karere ka Ruhango, abaturage n’ubuyobozi bagaragaza ko bamaze gutera intambwe ishimishije muri uru rugamba, nubwo hakiri imbogamizi zimwe na zimwe.
Bamwe mu baturage bo muri aka Karere baganiriye na ICK News bavuga ko bagira uruhare mu gufasha igihugu kugera kuri iyo ntego, binyuze mu kwitwara neza mu bijyanye n’isuku, isukura no kwirinda indwara, nubwo hari abakitarasobanukirwa neza ubukana n’uburyo izi ndwara zandura.
Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu Karere ka Ruhango ni ukurumwa n’imbwa, bishobora gutera ibisazi by’imbwa, imwe muri izi ndwara zititaweho. Umujyanama w’ubuzima muri aka karere witwa Mediatrice, avuga ko bafata ingamba zo kubikumira bakangurira ababyeyi kubuza abana kugenda bonyene cyane ahakunze kwihisha izo mbwa.
Agira ati: “Hano duhura kenshi n’ikibazo cyo kurumwa n’imbwa zitera ibisazi. Tubuza abana kugenda kugasozi, cyane cyane ahari ibihuru bitewe n’uko imba ibariye hari ubwo dushobora kubimenya amasaha yabugenewe yo kuba yavurwa yarenze, bityo kwa muganga ntibagire icyo bamumarira.”
Ku rundi ruhande, umwe mu baturage ba Ruhango witwa Jeannette, agaragaza ko abaturage bafite uruhare rukomeye mu guhashya izi ndwara binyuze mu kwimakaza isuku.
Ati: “Twafashe ingamba zo kugira ubwiherero bupfundikiye kandi busakaye, gukaraba intoki igihe cyose tugiye kurya, tuvuye mu bwiherero, ndetse no kwita ku isuku z’abana n’ahantu hose.”
Gusa si bose babyumva kimwe. Iwitwa Damascene, avuga ko hari abakigorwa no kwimakaza isuku bitewe n’ubushobozi buke.
Ati: “Mu byaro, kugira ubwiherero bwiza bisaba amafaranga menshi. Iyo udafite ubushobozi bwo kubwubaka uko bikwiye, biragorana kugera ku isuku isesuye.”
Icyakora ibyo uyu muturage avuga siko bibonwa n’Ubuyobozi bw’Akarere. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangezi Alphonsine, avuga ko isuku n’isukura bidashingira ku bushobozi bw’amafaranga, ahubwo ko bishingiye ku myumvire n’ubukangurambaga.
Agira ati: “Mu kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye, duhagaze neza kuko hari aho twavuye n’aho tugeze. Twashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha uko izi ndwara zandura. Umuturage wacu iyo umubajije Ruhango akubwira ati ‘ikeye’, umudugudu ukaba ‘ukeye’, bigaragaza ko isuku n’imyumvire myiza biri ku isonga.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abibasirwa cyane n’izi ndwara ari imiryango itishoboye, cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 15.
Dr Mukagatare Isabelle, uhagarariye Ishami rya Serivisi z’Ubuzima muri RBC, avuga ko abumva ko isuku ihenze bibeshya, kuko umuturage ari we shingiro ryo kurandura izi ndwara.
Ati: “Abaturage ni abafatanyabikorwa b’ingenzi. Leta ishyiraho ingamba igafatanya n’abafatanyabikorwa, ariko umuturage ni we uba ku isonga. Iyo adashyize mu bikorwa gahunda z’isuku n’isukura, nta musaruro twabona.”
Yongeraho ko kugira ngo indwara zititaweho uko bikwiye zicike burundu, Abanyarwanda bose bagomba kwitabira gahunda zo kuzirinda.
Agira ati: “Turakangurira abaturage kwita ku isuku, kumenyesha abajyanama b’ubuzima igihe babonye ibimenyetso by’izi ndwara, kwitabira gufata imiti n’inkingo aho bikenewe, kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye yo kuzirandura bitarenze 2030.”
Zimwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zirimo inzoka zo mu nda, bilariziyoze, kurumwa n’inzoka, ibisazi by’imbwa, imidido, shishikara n’izindi. Mu Rwanda, zimwe muri zo nk’inwara yo gusinzira n’inzoka zo mu nda zaragabanutse cyane, aho imibare yazo yavuye kuri 66% igera kuri 39%, bigatanga icyizere ko n’izisigaye zizarandurwa bitarenze umwaka wa 2030.
Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, gafite abaturage basaga ibihumbi 359,121, kakaba gafite ubuso bungana na kilometero kare zirenga 626.
