Abayobozi bagomba kuryozwa imishinga itinda gushyirwa mu bikorwa- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi b’inzego zose kubazwa inshingano zabo no kwemeza ko imishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye mu gihe baba bahawe ibyangombwa byose, bityo ko utazubahirije agomba kubibazwa byaba ngombwa akabyishyura.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, kuri uyu wa Kane tariki 05 Gashyantare 2026. Ni inama yurije hamwe ibyiciro by’Abanyarwanda batandukanye barimo inzego nkuru z’igihugu, Inzego z’umutekano, urubyiruko, n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye bateraniye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano muri Kigali Convetion Center

Umukuru w’Igihugu avuga ko Abanyarwanda badakwiye kubaho nk’abihebye kugera aho bumva ko politiki mbi ntacyo ibatwaye nkuko byigeze kubaho imyaka myinshi.

Yagaragaje ko hari abashaka agaciro ndetse n’aho bashaka kwigeza kandi ko ibyo bifite icyo bisaba Abanyarwanda ndetse bikaba byasaba na bamwe kudasinzira.

Ati: “Abaturarwanda baba baduhanze amaso nk’abayobozi. Ibyo dukora byose baba badutezeho byinshi, bitari ukuramuka gusa cyangwa ntawe ufite icyizere ko ariburamuke. […] kuramuka bikaba ngombwa kandi bigahoraho.”

Perezida Kagame yavuze ko igikwiye kuva mu mateka y’Umushyikirano n’amateka y’Igihugu, ari ukuvanamo igikwiye gukorwa.

Agira ati: “Harimo no gufata inshingano cyane cyane ku bayobozi kugira ngo ibyo dukora, ibyo dukwiye kuba tugeza ku bo tuyobora, igihe nikigera tube twabibazwa.

Wahawe amikoro ameze atya mu nyungu z’Abanyarwanda bose, amikoro wayakoresheje ute? wayagize ayawe gusa cyangwa wayakoresheje mu buryo atagera ku bo yari agenewe? Ibyo nta kubica ku ruhande, ugomba kubazwa ibyo ushinzwe ndetse byaba ngombwa ukabyishyura.”

Akomeza agira ati: “Bibaho kenshi ndetse bamwe mu babikoze bakagira amahirwe ntibamenyekane ariko aho byamenyekanye umuntu akabibazwa.

Ibi ndabivugira ko hari ibintu byinshi twashoboye gukemura bituma tudatera intambwe ndende.”

Perezida Kagame yavuze ku mishinga idindira kandi abaturage bakayihomberamo ndetse imwe ikadindira kubera kudafatanya no gukurikirana kw’inzego.

Yatanze urugero rw’aho mu bijyanye n’imishinga usanga  yarateguwe ariko ntiyuzure kubera ko inzego zitakoranye kugira ngo hategurwe uwo mushinga.

Agira ati: “Niba n’umushinga watangiye, ukwiye gukurikiranwa ukareba ko ugenda. Ugasanga umushinga warahagaze cyangwa niba ugenda gahoro nawe ubizi, ibyo ni ibintu tumaranye imyaka myinshi.

Ni intambwe yatewe ikaba ari intambwe ntoya cyane cyangwa n’iyatewe ikaba iy’umunsi umwe.

Ndabibibutsa kandi ndabibasaba mugomba gushaka uko birangira.”

Yanavuze kandi ko hari ubwo umushinga utangira ugomba gukorwa mu myaka Ibiri, ukazamara imyaka Itatu, Ine ugikorwa ariko ariko abantu bagakomeza nk’aho nta kintu bitwaye. Ati: “Ibyo rwose bigomba guhagarara.”  

Iyi mishinga abayiyobora ni bo bayungukiraho kurusha uko abaturage bayungukiraho.

Akomeza agira ati: “Kubazwa inshingano si ugusubiza icyo ushaka. Muri za minisitiri mufite uruhare rwo gukurikirana ibintu bigenda biguru ntege.”

Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda, ku bijyanye n’ibibazo byacu, ntidushobora kuvuga ko byatewe n’abandi; ni twebwe ubwacu twabyiteje, kandi ni twebwe tugomba gushaka ibisubizo.”

Yashimangiye ko Abanyarwanda batagomba gushakira ibisubizo ahandi cyangwa gushinja abandi ku bibazo bahura na byo.