Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo za Botswana (BDF), Gen Mpho Churchill Mophuting, bigamije gukomeza no gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Aba bayobozi bombi baganiriye ku mikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Botswana, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, amahugurwa ya gisirikare ndetse no guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’abasirikare b’impande zombi.
Ubufatanye mu bya gisirikare biri mu bigaragaza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwo gukomeza guhangana n’imbogamizi z’umutekano zihari ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Gen Mubarakh Muganga na Gen Mpho Churchill Mophuting kandi barebeye hamwe amahirwe ariho yo kurushaho kwagura ubu bufatanye, cyane cyane binyuze mu guha abasirikare amahugurwa atandukanye no kubafasha kunguka ubumenyi bushya mu kazi kabo.
U Rwanda rumaze imyaka rufitanye imikoranire n’ibihugu bitandukanye mu rwego rw’umutekano n’igisirikare, rugamije guteza imbere ubushobozi bw’Ingabo zarwo no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ku ruhande rwa Botswana, ubufatanye n’u Rwanda na bwo bufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza guhanahana ubunararibonye no kubaka ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byerekana ubushake bwa RDF na BDF bwo gukomeza kunoza imikoranire no kubaka umubano urambye. Biteganyijwe ko ubufatanye hagati y’impande zombi buzakomeza kwaguka mu nzego zitandukanye, hagamijwe inyungu rusange no guteza imbere umutekano w’ibihugu byombi.

Gen Mubarakh Muganga (iburyo) yakiriye mugenzi we wa Botswana, Gen Mpho Churchill Mophuting (ibumoso) ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura
Yanditswe na Irasubiza Chanceline
