Umunyamakuru, umwanditsi ndetse n’umunyapolitiki w’Umunyamerika wagize uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira n’uburinganire bw’abagore, yitabye Imana afite imyaka 92.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa 3 Nzeri 2026. Amakuru yatanzwe n’umuryango we avuga ko Steinem yitabye Imana mu mahoro ku wa 2 Nzeri 2026 iwe mu Mujyi wa New York, ari kumwe n’abo yakundaga. Icyateye urupfu rwe nticyahise gitangazwa
Steinem yabaye umwe mu bantu bazwi cyane mu rugamba rw’uburenganzira bw’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu myaka yi 1960 na 1970. Yakoresheje umwuga w’itangazamakuru kugira ngo agaragaze ibibazo by’ivangura rishingiye ku gitsina ndetse aharanire ko abagore bahabwa uburenganzira n’amahirwe angana n’ay’abagabo.
Yamamaye cyane mu 1963 nyuma yo gukora inkuru y’ubushakashatsi yise ‘A Bunny’s Tale’, aho yagiye gukora yihishe muri Playboy Club kugira ngo amenye kandi agaragaze imikorere n’uburyo abagore bahakoraga bafatwaga. Iyi nkuru yamufashije kwigaragaza nk’umunyamakuru ukora inkuru z’ubushakashatsi kandi wamamaje amajwi y’abagore.
Mu 1971, yabaye umwe mu bashinze ikinyamakuru Ms. Magazine, cyabaye urubuga rukomeye rwo gutambutsa inkuru n’ibitekerezo ku bibazo birebana n’abagore. Yagize kandi uruhare mu gushinga imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwabo, harimo National Women’s Political Caucus, Ms. Foundation for Women na Women’s Media Center.
Mu buzima bwe bwose, Steinem yakomeje guharanira uburinganire, uburenganzira bw’abagore ku byerekeye imyororokere, amahirwe angana mu kazi ndetse no kongera uruhare rw’abagore muri politiki. Mu 2013, yahawe igihembo cya Presidential Medal of Freedom kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Urupfu rwa Gloria Steinem rusize umurage ukomeye mu itangazamakuru no mu rugamba rw’uburinganire. Azakomeza kwibukwa nk’umwe mu bagore bahinduye amateka, bakoresheje ijwi ryabo n’ubumenyi bwabo mu guharanira ko abagore bahabwa agaciro n’uburenganzira bungana n’abandi.
Yanditswe na Irasubiza Chanceline
