Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagaragaje ibibazo bitatu Afurika igomba gusubiza mu kubaka urwego rw’ibiribwa rukomeye

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye ko Afurika iva ku mihigo n’ibyifuzo ikajya mu bikorwa bifatika mu rwego rwo guhindura no gukomeza urwego rw’ibiribwa, igashyira imbere ishoramari rihamye mu kubaka urwego rwose rw’ibiribwa no gukwirakwiza udushya twagaragaje ko dushobora gutanga umusaruro.

Dr Nsengiyumva yabigarutseho mu nama Nyafurika ya 20 yiga ku biribwa, yabereye i Kigali mu 2026, igahuza abayobozi, abahinzi, abashoramari, ibigo by’imari, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku buryo Afurika yarushaho kugira urwego rw’ibiribwa ruhamye kandi rutanga umusaruro.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gihe Afurika ikomeje kuva ku ntego yihaye ikajya mu ishyirwa mu bikorwa, hakenewe ibisubizo ku bibazo bitatu by’ingenzi.

Ikibazo cya mbere yavuze ko ari ukumenya uko imihigo n’ibyemezo byafashwe byahinduka gahunda zifatika kandi zishobora gukurura ishoramari.

Yagize ati: “Ni gute twahindura ibyo twiyemeje tukabigira gahunda zizewe kandi zishobora gushorwamo imari?”

Yasobanuye ko kugira ngo ibi bigerweho hakenewe gushyiraho ibyihutirwa bisobanutse, uburyo bufatika bwo kubona amafaranga, inzego zikomeye n’intego zishobora gupimwa. Yongeyeho ko hakenewe kandi cyizere cyatuma abashoramari batekereza ku ishoramari rirambye.

Ikibazo cya kabiri Dr Nsengiyumva yagaragaje ni ukureba niba ishoramari rikomeza urwego rw’ibiribwa muri rusange, aho kwibanda ku gice kimwe gusa.

Yavuze ko umurima utanga umusaruro udashobora guteza umuntu imbere wonyine mu gihe nta mihanda ihari, amashanyarazi, kuhira imyaka, ububiko, serivisi z’imari, uburyo bwo gutwara umusaruro, inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi ndetse n’amasoko yizewe.

Yagize ati: “Umurima utanga umusaruro ntushobora kuduteza imbere udafite imihanda, ingufu zo kuhira imyaka, ububiko, imari, ubwikorezi, gutunganya umusaruro n’amasoko yizewe.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hakwiye kurebwa urwego rw’ibiribwa kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo, hagashakwa ibisubizo ku mbogamizi zituma imishinga ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro idakura.

Ikibazo cya gatatu yashyize imbere ni ukumenya uburyo Afurika yakwagura ibisubizo n’udushya twagaragajwe ko dushobora gutanga umusaruro, bikagera ku bihugu n’abaturage benshi.

Yavuze ko muri Afurika hari udushya twinshi n’imishinga yamaze kugaragaza umusaruro, ariko ikibazo gikomeye kikaba uburyo ibyo bisubizo byabona amafaranga, bigakoreshwa kandi bikagera mu bihugu no mu baturage benshi.

Yagize ati: “Muri Afurika nta kubura udushya dutanga icyizere n’imishinga y’igerageza yagenze neza. Ariko ikibazo ni ukubona amafaranga, kubyemeza no kubishyira mu bikorwa hirya no hino mu bihugu no mu baturage.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko izo mpinduka zigomba kugira uruhare mu kuzamura imirire, guhanga imirimo itanga umusaruro no kongera ubushobozi bw’abaturage n’ibihugu bwo guhangana n’ibibazo bishobora kwibasira urwego rw’ibiribwa.

Yashimangiye ko nta gihugu, ikigo cyangwa umuryango umwe ushobora gukemura ibibazo byose by’uru rwego.

Yagize ati: “Nta n’umwe muri twe wabikora wenyine. Nta Leta imwe, umucuruzi cyangwa ikigo kimwe gifite ibisubizo byose cyangwa umutungo wose ukenewe. Ariko dufatanyije, dufite ubushobozi bwo kubigeraho.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko guverinoma, abahinzi, abikorera, abashoramari, ibigo by’imari, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu iterambere buri wese afite uruhare rwihariye mu kubaka urwego rw’ibiribwa rukomeye.

Yavuze ko ari yo mpamvu iyi nama ifite akamaro, kuko itanga umwanya wo guhuriza hamwe izo mbaraga n’ubushobozi bitandukanye, hagamijwe kugera ku ntego imwe.

Yagize ati: “Iyi nama idufasha guhuriza hamwe izo mbaraga, tukazishyira ku ntego imwe kandi tukavana ibyo twifuza hamwe tukabishyira mu bikorwa.”

Dr Nsengiyumva yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza ubufatanye no gushaka uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibisubizo byaganiriweho, kugira ngo ishoramari mu rwego rw’ibiribwa rihindure imibereho y’abaturage, ritange imirimo kandi rirusheho gutuma Afurika ibasha kwihaza no guhangana n’ibibazo bishobora guhungabanya uru rwego.