Sudan y’Epfo: Benshi bapfiriye mu iraswa rya kajugujugu ya UN

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe, umujenerali n’abasirikare benshi biciwe mu gitero cyagabwe kuri kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yageragezaga kubavana mu mujyi wa Nasir uherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Umuryango w’abibumbye wavuze ko iki gitero, gishobora gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro bimaze igihe gito.

Igitero cyabaye ubwo abakozi ba UN bagerageza gukura abasirikare mu mirwano ikomeye yabereye i Nasir hagati y’ingabo z’igihugu n’umutwe wa White Army, umutwe Perezida Salva Kiir avuga ko ufitanye isano n’ingabo zishyigikiye umuyobozi bahanganye, akaba na Visi-Perezida wa mbere Riek Machar.

Minisitiri w’itangazamakuru Michael Makuei yabwiye abanyamakuru ko ingabo “zigera kuri 27” zishwe. Umwe mu bagize itsinda ry’umuryango w’abibumbye yari mu bapfuye.

Ntabwo byahise bimenyekana niba kajugujugu yarashwe iri mu kirere cyangwa niba igitero cyabaye mu gihe yari ikiri ku butaka.

Umuvugizi wa Machar, Puok Both Baluang, yanze kugira icyo avuga kuri iki gitero. Ishyaka rya Machar riherutse guhakana ibyo kugira uruhare mu mirwano imaze iminsi i Nasir.

Umuyobozi w’intumwa za UN muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom, yavuze ko icyo gitero ari “icyago gikomeye” kandi ko ari icyaha cy’intambara hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.

Nicholas yongeye ati: “Tubabajwe cyane n’iyicwa ry’abo twageragezaga gukura ahereye imirwano.” UNMISS yakomeje iasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’igitero kugira ngo babiryozwe.

Umuvugizi wa Machar yavuze mu ntangiriro z’iki cyumweru ko abashinzwe umutekano bataye muri yombi minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli, minisitiri w’amahoro, umuyobozi wungirije w’ingabo ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu bya gisirikare bashyigikiye Machar, bikaba bishobora guhungabanya amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yarangije intambara y’agisivili hagati y’ingabo za Kiir na Machar.

Guverinoma ntiyigeze igira icyo ivuga kuri abo bafunzwe, kandi abakozi bose bafunzwe, uretse Minisitiri w’amahoro, bakomeje gufungirwa muri gereza cyangwa mu ngo zabo, nk’uko umuvugizi wa Machar abivuga.

Umutwe wa White Army, ugizwe ahanini n’urubyiruko ruturuka mu bwoko bwa Nuer, warwanye ku ruhande rwa Machar mu ntambara yo mu 2013-2018, aho bahanganye n’ingabo za Dinka, zari zishyigikiwe na Perezida Kiir.

Ku wa Gatanu, Kiir yongeye gushimangira ko iki gihugu kitazasubira mu ntambara, ariko abasesenguzi bavuga ko amakimbirane akomeje gufata indi ntera ashobora guteza intambara yeruye.

Umuryango w’Abibumbye mu itangazo wasohoye wasabye ko “hahagarara ihohoterwa irya riryo ryose ndetse n’abayobozi b’igihugu bakagira icyo bakora byihusekugira ngo bakemure amakimbirane binyuze mu biganiro kandi barebe ko umutekano w’i Nasir, ndetse n’ahandi muri rusange, utahungabana”.

Sudani y’Epfo yari imaze igihe ifite amahoro kuva amasezerano yo mu 2018 arangiza intambara y’imyaka itanu yahitanye abantu bagera ku 400,000 yashyirwaho.