ICK Talent Day yasize ibyishimo bisendereye, Ubuyobozi bwizeza ko izakomeza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025, abagize umuryango mugari w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) basusurukijwe n’ibirori byo kugaragaza impano zinyuranye zifitwe n’abanyeshuri ba ICK.

Iki gikorwa cyiswe ICK Talent Day, cyateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuri bahagarariye abandi muri ICK (AGE-ICK), kikaba cyari kibaye ku nshuro ya mbere. 

Imbere ya Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK, abayobozi b’abamashami anyuranye n’abarimu, abanyeshuri bagaragaje impano bifitemo mu ndirimbo, imbyino zigezweho, imbyino gakondo, imivugo, kumurika imideri n’ibindi.

Padiri, Prof. Fidèle Dushimimana avuga ko uyu munsi wahishuye ko muri ICK harimo abanyeshuri bafite impano nyinshi, bityo ko ari ibyo kwishimira.

Padiri, Prof. Fidèle Dushimimana ari kumwe na Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka , Jeanne Uwineza n’abayobozi bahagarariye abandi banyeshuri

Ati “Twabonye abazi kuririmba, twabonye itorero ryacu kandi turifuza ko rikomeza, rigahoraho ntibibe gusa kubyina muri ibi birori cyangwa mu birori byo gutanga impamyabumenyi ‘graduation”.

Padiri Prof. Dushimimana akomeza agira ati “Najyaga ngira impungenege nti: ariko indimi abanyeshuri bacu biga, barazizi? None nabonye gihamya, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’igifaransa murabizi, ibyo rwose numvise bingaruriye agatima.”

Bamwe mu bagize itorero rya ICK bari mu ngamba

Yakomeje asaba abanyeshuri ba ICK gukoresha impano zabo bazibyaza umusaruro, ati “Impano burya ku muntu uyifite kugira ngo ikure bisaba kuyikoresha, ariko utayikoresha ku giti cyawe cyangwa mu nyungu zawe ahubwo ukayikoresha ushaka ko abandi bagera ku cyiza, ndetse ushaka ko Imana ihabwa icyubahiro binyuze muri izo mpano zanyu.”

Yanaboneyeho gusubiza abanyeshuri bifuza ko ICK Talent Day yaba ngarukamwaka, avuga ko nk’ubuyobozi bazabashyigikira nk’uko babyifuza.

Ati “Igitekerezo bigeze gutanga ko uyu munsi wajya uba inshuro zirenze imwe ndagishyigikiye cyane, tuzajya tureba umwanya nk’uku hagati mu mwaka no mu mpera, tugaragaze ko hari igihe cyo kwiga, kwidagadura, kugaragaza impano n’ibindi kuko byose birakenewe kandi byose ni magirirane kugira ngo umuntu abashe kubaho neza mu mutwe, mu mutima no mu gukora.”

Abarezi n’abanyeshuri bagaragaje ko uyu munsi ubasigiye ibyishimo bisendereye.

Jeanne Uwineza uhagarariye serivisi ifasha abanyeshuri umunsi ku munsi muri ICK ati “Biratangaje, mbega ibirori! Aho kugira ngo mu gihe utari kwiga ujye mu bindi tuzajya tubategurira iminsi imeze nk’iyi itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Icyo dushaka ni uko abanyeshuri muri ICK bashyira hamwe, bagakorera hamwe kugira ngo uburezi bujyane n’uburere.”

Kanangire Pierre uyobora AGE-ICK nawe avuga ko icyo bifuzaga bategura uyu munsi cyagezweho. Ati “Mu busanzwe nk’umuryango mugari w’abanyeshuri ndetse nk’urubyiruko, biba byiza ko tugira igihe cyo gutarama, tukigiramo indagaciro tukanamenya ubushobozi bwacu. Ibyo rero byabaye kandi abanyeshuri baruhijeho kumenyana no ukurema ubucuti hagati yabo.”

Abarimu bo muri ICK nabo bari babukereye

Diane Birindabagabo wiga mu mwaka wa kabiri w’Ishami ry’Ububyaza ati “Uyu ni umwanya mwiza wo guhura n’abantu benshi batandukanye ndetse mukanamenyana, njyewe rero nungutse inshuti nshya, ikintu cyiza kuri njye.”

Cyprien Mbonimana wiga mu Ishami ry’Uburezi yunze mu rya Birindabagabo ahamya ko ICK Talent Day yari ikenewe.

Ati “Uyu munsi wari ukenewe cyane kuko twaje gusanga hari abana benshi bafite impano zitandukanye. Harimo abazi kubyina imbyino zitandukanye, abantu basetsa abantu n’ibindi ku buryo gutegura uyu munsi byari bikenewe cyane.”

Abanyeshuri bari biteguye kwirebera bagenzi babo

Akamaro ko kwidagadura mu myigire y’umunyeshuri

Mu kiganiro na ICK News, Dr. Marie Paul Dusingize, umuyobozi w’ishami ry’Imibanire y’abantu, ubukungu, icungamutungo n’ibaruramari muri ICK avuga ko kwidagadura ari ingenzi ku buzima bwa buri muntu wese by’umwihariko byagera ku bana bikaba akarusho.

Ati “Kwidagadura ku bana ni ingenzi kuko bituma bakura neza, bakaruhuka, ubwonko bwabo bugakura neza. Ni yo mpamvu abana badakwiye kwicara mu mashuri umunsi wose ahubwo bakwiye kugira akanya ko kuruhura mu mutwe.”

Dr. Dusingize yongeyeho ko mu minsi ishize hari ubushakashatsi bwerekanye ko abantu batandukanye bafite ibibazo byo mu mutwe bituruka ku kazi bakora, bityo ko bidakwiye ko umuntu yagira ibibazo byo mu mutwe bitewe n’amasomo menshi.

Ati “Ni yo mpamvu umunsi nk’uyu wari ukenewe haba ku banyeshuri ndetse n’abarimu kuko babonye akanya ko kuruhuka.

Kugeza ubu, ICK ifite abanyeshuri barenga ibihumbi bine 4000 biga mu mashami atandukanye arimo Itangazamakuru n’Inozabubanyi, Ubuforomo n’Ububyaza, uburezi, Icungamutungo, imibanire y’abantu, Iterambere ry’imijyi n’Ibyaro, kurengera ibidukikije n’andi.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.