Ruhango: Urubyiruko rurasabwa kumenya amateka y’u Rwanda nk’intwaro yo gukumira ibyaha

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rwakanguriwe gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, rugaragarizwa ko ari imwe mu ntwaro zikomeye zarufasha kwirinda no gukumira ibyaha, ndetse no kurushaho kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Ubu butumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwateguwe na Polisi y’u Rwanda ku wa Gatatu, bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha. Muri iki gikorwa cyahuje urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda, hasobanuwe uruhare rwabo mu kubaka umuryango utekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kumenya amateka y’igihugu bifasha urubyiruko gufata ibyemezo byiza no kwirinda ibikorwa bishobora kurushyira mu byaha.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo

Yagize ati “Iyo urubyiruko rusobanukiwe amateka y’igihugu cyarwo, rubasha kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana. Ibyo birufasha gufata ibyemezo byiza no kwirinda ibikorwa bibi, bityo rukimakaza indangagaciro na kirazira.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yagaragaje ko ibyaha bikunze kugaragara mu rubyiruko birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no gukubita no gukomeretsa.

Yasabye urubyiruko kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano rutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Ati “Hari igihe bamwe mu rubyiruko bishora mu byaha batatekereje ku ngaruka zabyo. Turabasaba gutekereza ku ngaruka icyaha gishobora kubagiraho bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no kubaka iterambere rirambye.

Alphonsine Mukangenzi, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Yagize ati “Iyo urubyiruko rwiyumvamo gukunda igihugu kandi rugasobanukirwa amateka yacyo, rubasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.”

Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga rwavuze ko kumenya amateka y’igihugu birufasha kudashukwa n’abarushora mu bikorwa bibi.

Jean Luc Iragena, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati: “Nk’urubyiruko tugomba guharanira kwirinda no gukumira ibyaha twubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Jean Luc Iragena

Tuyambaze Joffrey we yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibishuko birushora mu biyobyabwenge no mu rugomo, ahubwo rugashyira imbere ibikorwa biteza imbere igihugu.

Naho Niyirora Naomie yagize ati: “Ubumenyi ku mateka y’u Rwanda budufasha gutandukanya icyiza n’ikibi, bityo tukirinda icyaduhungabanyiriza ejo hazaza.”

Polisi y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bavuga ko kubaka urubyiruko rufite ubumenyi ku mateka y’igihugu, ruyobowe n’indangagaciro kandi rutanga amakuru ku gihe, ari imwe mu nkingi zikomeye zo gukomeza kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Umwanditsi: Cyiza Theogene