Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya gukorera abaturage no gukorana mu gushakira Igihugu ibisubizo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi bashya bamaze kurahirira inshingano muri Guverinoma no mu zindi nzego z’Igihugu gukorera abaturage, gukorana hagati yabo no kuzirikana indahiro bakoze, agaragaza ko aribyo bizabafasha kuzuza neza inshingano bahawe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi mu muhango wabereye muri Village Urugwiro.

Mu bayobozi barahiye harimo Damien Murwanashyaka, wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Antoine Marie Kajangwe wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse na Col. Claudien Bizimungu, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.

Bamwe mu barahiriye inshingano nshya

Abandi barahiye ni James Wizeye, wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Judith Mbabazi, wagizwe Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, ndetse na CP Theos Badege, wagizwe Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya ko inshingano z’ubuyobozi zitagamije inyungu z’umuntu ku giti cye, ahubwo ko zigamije gukorera abaturage no guteza imbere imibereho yabo.

Yagize ati “Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. Buri wese muri mwe, ashyizwe muri izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa yerekanye, abantu bamubonyemo, aho yari asanzwe akorera.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba aba bayobozi baragiriwe icyizere cyo guhabwa izi nshingano bishingiye ku bushobozi n’umusaruro bagaragaje mbere, bityo ko bakwiye gukomeza kubigaragariza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yasabye kandi abayobozi bashya gushyira imbere umuco wo gukorera hamwe no guhuza imbaraga mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye Igihugu gihura na byo, agaragaza ko kutagira imikoranire myiza bishobora kudindiza iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Ati “iyo inzego zitandukanye zidakorana cyangwa ngo zihuze ibitekerezo n’imbaraga, ingaruka zabyo zigaragara ku baturage no ku musaruro igihugu kiba cyifuza kugeraho”.

Yongeye kubibutsa ko indahiro bakoze atari umuhango usanzwe, ahubwo ko ari isezerano rikomeye bagiranye n’Igihugu n’Abanyarwanda, risaba kubahiriza amategeko, ubunyangamugayo no gukora ibikwiriye umuyobozi.

Yabasabye guhora bazirikana ibyo biyemeje igihe barahiraga no kwirinda ibikorwa byose byanyuranya n’inshingano zabo cyangwa byatesha agaciro icyizere bagiriwe.

Mu butumwa bwe kandi, Perezida Kagame yakomoje ku mpinduka zikunze kuba mu buyobozi, zirimo n’izikorerwa Abaminisitiri, avuga ko nubwo hari abashobora kubona abayobozi bamwe bahindurwa mu gihe gito, ibyo biba bifite impamvu zishingiye ku nyungu z’Igihugu.

Yagize ati: “Hari abantu bashobora kwibwira ngo Abaminisitiri bahindutse bahindutse, vuba ariko jya wibaza impamvu.”

Yasobanuye ko inshingano z’ubuyobozi zisaba gutanga umusaruro no kugera ku ntego ziba zaragenwe, bityo ko igihe umuyobozi atuzuza ibyo asabwa cyangwa hakaboneka impamvu zituma atakomeza inshingano ze, hashobora gufatwa icyemezo cyo kumusimbuza.

Perezida Kagame yashimangiye ko intego nyamukuru atari uguhana abayobozi, ahubwo ari ugukomeza kubaka inzego zikora neza, zitanga ibisubizo kandi zikorera inyungu z’Abanyarwanda.

Yasoje asaba abayobozi bashya gukoresha ubushobozi bafite mu guteza imbere Igihugu, gukorera abaturage no kurangwa n’imikoranire, ubunyangamugayo n’ubwitange, ari byo byitezwe ku muyobozi wese wahawe inshingano zo kuyobora mu nzego za Leta.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi