Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko koroshya igiciro cy’uruhushya rwo gusura ingagi zo mu Birunga bizageza tariki ya 31 Ukuboza 2026, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere u Rwanda nk’ahantu h’ingenzi ho gusurwa n’abimbere mu gihugu no mu karere.
Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), mu itangazo rwashyize ahagaragara ku wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2026.
Icyakora RDB yasobanuye ko ibi biciro bitazakoreshwa kuva muri Kamena kugeza mu Ukwakira 3026.
Muri iyi gahunda, Abanyarwanda n’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bazajya bishyura amadolari 200 ku ruhushya rumwe rwo gusura ingagi. Bazajya basabwa kwerekana ibyangombwa birimo indangamuntu, pasiporo igifite agaciro cyangwa icyemezo cy’amavuko.
Ku baturuka mu bindi bihugu by’Afurika ndetse n’abanyamahanga baba kuri uyu mugabane, igiciro cyashyizwe ku madolari 500. Aba bo bazajya basabwa pasiporo igifite agaciro, Indangamauntu y’aho atuye, ikarita y’umudipolomate, cyangwa viza ifite agaciro nibura k’amezi ane akurikirana.
RDB yashimangiye ko gukomeza koroshya igiciro cy’uruhushya rwo gusura ingangi muri uyu mwaka bigamije kurushaho kugaragaza u Rwanda nk’ahantu h’ingenzi ku bakerarugendo bo mu gihugu, abo mu karere no muri Afurika yose.
Ati: “Ibi bishimangira umuhate wa RDB wo guteza imbere ubukerarugendo no gushyira u Rwanda ku isonga mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”
Gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bifite akamaro kanini mu gihugu, kuko bikurura abanyamahanga n’Abanyarwanda batandukanye ndetse bikagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere imibereho y’abaturage baturiye pariki n’abanyarwanda muri rusange ndetse no kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga
