Perezida Paul Kagame yitabiriye tombola y’igIkombe cy’Isi cya 2026, yabereye mu nyubako ya F. Kennedy Center i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuriye n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi batandukanye ndetse n’abandi bakomeye mu mupira w’amaguru.
Iyi tombola yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku isaha y’i Kigali, yasize amakipe yose azakina imikino yanyuma y’igikombe cy’Isi kizaba mu mpenshyi ya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, amenye amatsinda azaba arimo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangarije ku rubuga rwa X, ko muri ibi birori bya tombola y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Perezida Kagame “yahahuriye n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.”
Village urugwiro yakomeje igira iti: “U Rwanda ruri mu bihugu umunani bizakira imikino ya FIFA Series 2026, gahunda yo ku rwego rw’Isi ihuriza hamwe amakipe y’ibihugu mu bagabo no mu bagore, kugira ngo bakine imikino y’amarushanwa mu buryo butandukanye n’ubwo basanzwe bakiniramo mu mpuzamashyirahamwe zabo zisanzwe.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje u Rwanda mu bihugu bizakira imikino ya FIFA Series 2026 ihuza amakipe y’ibihugu yo ku migabane atandukanye ku Isi mu kwezi gushize ku Ugushyingo.
Imyiteguro y’iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya kabiri igeze kure, ndetse biteganyijwe ko ibihugu bizakira iyi mikino by’umwihariko mu cyiciro cy’abagabo birimo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na FIFA.
Iyo mikino iteganyijwe kuzaba muri Werurwe 2026. Uretse u Rwanda, ibindi bizakira iri rushanwa ni Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan. Ni mu gihe kandi iyo mu cyiciro cy’abagore kizaba kiri kuba bwa mbere izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.





