U Rwanda rwatangije ku mugaragaro eKash, sisitemu imwe ihuza uburyo bwose bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, igamije gutuma kohererezanya amafaranga bishoboka hagati y’inzego zose zigize urwego rw’imari mu gihugu.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoranabuhanga rya eKash wabaye ku waGatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, witabirwa n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’imari n’ikoranabuhanga, zirimo abayobozi ba banki, ibigo by’imari, za SACCO n’abahagarariye imiyoboro y’itumanaho.
eKash itangira gukoreshwa yabonekaga gusa binyuze muri MTN Mobile Money na Airtel Money, ariko mu myaka itatu ishize yaguwe kugira ngo yongerwemo amabanki, SACCO n’ibigo by’imari iciriritse.
Ubu uru rubuga ruhuza ibigo 22, bikemerera abarukoresha guhererekanya amafaranga kuri konti iyo ari yo yose bidasabye kubanza kuyabikuza.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe imaze kugerwaho mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ingabire Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda
Yagaragaje ko urugendo rwo kwimakaza ubukungu budakoresha amafaranga mu ntoki rwatangiye rufite ibibazo, hari n’ibitekerezo by’abatarwizera, ariko ko kuri ubu rugenda rutanga umusaruro ufatika.
Ati: “Mu gihe kirekire, uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda bwakoraga mu buryo butandukanye budashobora guhuza cyangwa gukorana neza. Amafaranga yawe yagombaga kunyuzwa mu buryo bumwe ajya mu bundi, bigateza gutinda, ibiciro bihanitse n’akajagari ku babukoresha. eKash yarabihinduye rwose. Ubu ni bwangu, irizewe kandi yubakiwe buri Munyarwanda wese, ku urwego urwo ari rwo rwose akoresha.”
Minisitiri Ingabire yongeyeho ko urwo rugendo rumaze gutera imbere kandi abantu benshi bamaze kurusobanukirwa.
Ati: “Uyu munsi ibigo 22 byamaze kwiyandikisha muri eKash, birimo banki, ibigo by’imari, ibindi bikoresha ikoranabuhanga mu bukungu, n’imirongo y’itumanaho. Ibigo 21 byatangiye gukora, aho habayeho guhererekanya amafaranga inshuro miliyoni 47, afite agaciro ka miliyari 200 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Sisitemu ya eKash yateguwe n’Ikigo cya Rswitch kigenzura uburyo bwo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda.
Abakoze iyi sisitemu bavuga ko yubatswe ikurikije uburyo bukomeye bwo kurinda umutekano, hagamijwe kurengera abayikoresha mu gihe ibikorwa by’imari bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera.
Umuyobozi mukuru wa Rswitch, Gasabira Blaise yagize ati: “Ihererekanyamafaranga ryose rinyura muri eKash riba rifite umutekano. Twayiteguye ku buryo umuhinzi wo muri Nyamagabe, umucuruzi i Nyabugogo n’umukiriya wa banki i Kigali bose bishimira urwego rumwe rwo kurindwa. Iyi sisitemu ntabwo igezweho gusa, ahubwo ni niyo kwizerwa.”

Gasabira Blaise, umuyobozi mukuru wa Rswitch yakoze eKash
Uru rubuga rumaze guhuza serivisi z’imari zikomeye mu Rwanda, zirimo Ecobank, Zigama CSS, I&M Bank, AB Bank, Bank of Africa, COPEDU PLC, Access Bank Rwanda, MTN MoMo na Airtel Money ndetse na SACCOs, abandi bafatanyabikorwa benshi bakaba biteganyijwe ko baziyunga kuri sisitemu mu gihe cya vuba.
Gasabira ati: “Kugira ngo serivisi ibe ihendutse ni kimwe mu mahame y’ingenzi y’iyi sisitemu, kuko kugabanya amafaranga yishyurwa kuri buri herekanyamafaranga ni ngombwa kugira ngo uburyo bushyirwaho bugirire akamaro abafite amikoro make n’ibigo bito.”
“Ntidushobora kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bugirira akamaro bake gusa. eKash yateguwe ngo ibe ihendutse ku buryo buri muturage, yaba uwohereza amafaranga 500 cyangwa 5,000,000, ashobore kugera kuri serivisi z’imari atiyumva nk’uwirengagijwe.”
Imibare ya MINICT igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda bagera kuri 82% bafite konti mu bigo by’imari, banki cyangwa ku mirongo y’itumanaho, aho abafunguye muri ekash bafite konti miliyoni 21, kuko umuntu umwe aba yemerewe gutunga nyinshi mu bigo bitandukanye ashaka.
